Miss World Africa Lesego Chombo yagizwe Umudepite udasanzwe
Bikunze kuvugwa ko politiki ari umukino w’amanyanga, ariko uwahoze ari Miss Botswana, Lesego Chombo, yahinduye ubuzima bwo kumurika imideli no gushimisha abantu, akaba ari umudepite nyuma yo kugirwa umudepite udasanzwe mu butegetsi bushya bw’igihugu.
Uwo mukobwa w’imyaka 26, w’umunyamideli, yahawe uwo mwanya nk’umudepite udasanzwe, mu gihe Perezida mushya wa Botswana, Duma Boko, atangiye manda ye ya mbere.
Nk’uko guverinoma ya Botswana ibitangaza, abadepite badasanzwe batoranywa n’abayobozi b’amashyaka ahagarariwe muri parlemante. Chombo wagaragaye yishimye yagize ati: “Ntekereza ko ubunararibonye bwanjye, imyigire yanjye nk’umunyamategeko, ndetse n’inshingano nagize nka Miss World Africa na Miss Botswana, nk’umuntu ukiri muto, byanyemeza neza.”
Yongeyeho ati: “Ariko, icy’ingenzi kurusha ibindi, ni ukumenya ngo niba atari ubu, ni ryari? Nditeguye kwiga no gukura muri izi nshingano. Botswana nshya niyo dushyize imbere kandi duharanira.”
Chombo, ufite impamyabushobozi mu by’amategeko, ni umwe mu bantu batandatu batoranyijwe na Boko, kandi yemejwe na parlemante kugira ngo ahabwe umwanya nk’umudepite udasanzwe. Ni umwe mu bagore batatu bahawe uwo mwanya.
Yatwaye ikamba rya Miss Botswana mu mwaka wa 2022, akurikiraho guhagararira Afurika atwaye ikamba rya Miss World Africa muri 2024. Chombo ni umuyobozi wa Lesego Chombo Foundation, akaba yarahize kuzamura urwego rw’abatagira kivurira mu muryango nyarwanda.
Chombo yagize ati: “N’ubwo nkora mu bijyanye n’amategeko, mfite umuhate wo guha uburere no kongerera ubumenyi abandi. Mu mbuga yanjye ya interineti, ‘Law Talks,’ nsangiza abaturage basanzwe ibitekerezo n’ubujyanama mu mategeko, bikabafasha kugira ubwenge mu gukemura ibibazo by’amategeko. Ubwitange bwanjye mu guharanira ubutabera buhura n’ibikorwa by’ubugiraneza.”
Mu kazi ke k’ubutabera n’iterambere ry’umuryango, Chombo yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga uyu mwaka ubwo yaserukiraga Botswana mu irushanwa rya Miss World 2023.
Mu irushanwa ryahuje abakobwa 111 mu kigo cya Jio World Convention Centre i Mumbai mu Buhinde, yabaye muri bane ba mbere maze atorerwa kuba Miss World Africa 2024, bimwongerera icyubahiro nk’umwe mu byamamare bigaragaza impano n’icyerekezo by’umugabane wa Afurika.
Chombo ari kumwe mu badepite bashya n’abandi bafite amazina akomeye, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Bogolo Kenewendo. Kenewendo, umuhanga mu bukungu, yagarutse muri parlemante ku nshuro ya kabiri nk’umudepite udasanzwe nyuma yo kuhamara manda hagati y’umwaka wa 2016 na 2018.
Abandi badepite bashya barimo uwahoze ari umudepite akaba yarasezeye ku gisirikare, Maj-Gen Pius Mokgware; Moeti Mohwasa, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Botswana National Front; Dr Steven Modise, umuganga wikorera ku giti cye; na Nono Kgafela-Mokoka, umwarimu muri Kaminuza ya Botswana.