AmakuruImyidagaduroUmuco

Miss World 2018: Miss Iradukunda Liliane yerekeje mu Bushinwa-AMAFOTO

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yerekeje i Sanya mu Bushinwa aho yagiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2018, ni irushanwa avuga ko abo bahanganye yabonye bihagazeho ariko ko na we atoroshye.

Miss Iradukunda Liliane yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ugushyingo 2018, ku kibuga cy’indege i Kanombe yari aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze, zimwe mu ntego ajyanye mu Bushinwa n’ukwitwara neza akazahatana nabo avuga ko yabonye bihagazeho.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Instagram rwa Miss World 2018, abakobwa batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa batangiye kwerekeza mu Bushinwa hazabera iri rushanwa, bashyizeho amafoto ya Miss Iradukunda Liliane bavuga ko yamaze guhaguruka i Kigali banamwifuriza urugendo rwiza.

Mu gihe Miss Liliane avuga ko abo bazahanganira ikamba yabonye bihagazeho, yemeza ko ibyo yigiye ku bandi banyarwandakazi barigiyemo bizamufasha kwitara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga agiye guhagarariramo u Rwanda.

Miss Iradukunda Liliane yakiriwe mu biro bya Minisiteri y’umuco na siporo aganira na Minisitiri Nyirasafari Esperance kugira ngo ahabwe impanuro zizamufasha kwitwara neza mbere y’uko yitabira iri rushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’isi ndetse anamushyikiriza ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’uko ahagarariye u Rwanda. Yamusabye kudatatira umuco uranga Abanyarwanda by’umwihariko Umwari w’u Rwanda.

Iradukunda w’imyaka 19 azahatana n’abakobwa bahagarariye ibihugu 122 bemejwe kugeza ubu. Muri bo umuto afite imyaka 17 umukuru afite 27. Iradukunda Liliane avuga ko afite icyizere cyo kwegukana iri rushanwa kandi kuba yarabaye Miss Rwanda akiri muto ari ibyerekana ko ashoboye kandi n’imishinga yakoze nyuma yo gutorwa ihamya ko yahatana mu irushanwa iryo ari ryo ryose kandi akaba yaritsinda.

Abandi bakobwa batangiye kwerekeza mu Bushinwa

Uyu yitwa Stephanie Del Valle
Uyu ni uwo muri Bolivia
Uwo muri Guatemala
Uwo muri Cayman Islands
Uwo muri Venezuela
Uwo muri Argentina
Uwo muri Puerto Rico
Uwo muri Albania
Uwo muri South Africa
Uwo muri Sierra Leone

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger