Miss Universe2019: Uwihinduje igitsina yatashye amaramasa,umuya-Phillipines yambikwa ikamba
Kuri uyu wa Mbere taliki 17 Ukuboza 2018, nibwo ibirori byo gutora Miss Universe mushya byabereye mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand birangira umukobwa witwa Catriona Gray wo muri Philippines yigaranzuye bagenzi be 93 yegukana ikamba.
N’ibiroro byari bihanzwe amaso na benshi kubera agashya kadasanzwe kari kabirimo ko kuba byaritabiriwe n’umukobwa witwa Angela Ponce wihinduje igitsina waserukiye Espanye, benshi bari bamuhanze maso bategereje umusaruro avanamo dore ko ariwe wambere wihinduje igitsina wari witabiriye iri rushanwa mu buryo bwemewe n’amategeko arigenga.
Yari yarahigiye ko agomba kuzasoza yegukanye ikamba agakora amateka mashya mu Isi, ariko byarangiye amahirwe atamusekeye.
Mbere gato y’irushanwa yari yagize ati “Naje guhatana kuko nahoze mbyifuza nkiri muto. Ndashaka kwerekana ko abakobwa bameze nkanjye bashobora kuba icyo bashaka: umwarimu, umubyeyi, umuganga, umunyapolitike ndetse na Miss Universe.”
Iri rushanwa ryageze ku munsi wa nyuma waryo gahunda Ponce yihaye atayigezeho kuko atanagaragaye muri 20 ba mbere bitwaye neza.
Angela Ponce, ni we mukobwa wa mbere mu mateka y’Isi wahataniye Miss Universe yarihinduje igitsina, irushanwa ryasoje nta gihembo na kimwe ahawe bitandukanye n’ibyo yari yiteze.
Undi mukobwa wari uhanzwe amaso, ni Miss USA, Sarah Rose Summers uherutse kuvugisha benshi mu itangazamakuru nyuma yo gusohora video annyega Nyampinga wa Vietnam ko yagira umuntu uzi ibintu byinshi kandi nta Cyongereza na gike azi nawe yavuye mu irushanwa ku ikubitiro.