Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Umunyana Shanitah ari mu irushanwa ry’abiga muri Kaminuza atari yanayitangira

Miss Umunyana Shanitah ni we mukobwa watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’abiga muri Kaminuza muri Afurika, Miss University Africa 2018, kandi nyamara ntiyiga Kaminuza.

Miss  Umunyana Shanitah yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018, ni ikamba yambitswe muri Gashyantare uyu mwaka, uyu mukobwa kandi yakunze kuvugisha benshi ndetse anaba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga ahanini bitewe n’ubuhanuzi byavugwaga ko yakorewe na Bishop Rugagi ngo wari wamuhanuriye ko ariwe uzaba Miss Rwanda wa 2018 ariko birangira Abaye igisonga cya mbere cya Miss Iradukunda Liliane wegukanye iri kamba.

Kugeza ubu rero uyu mukobwa yongeye kuvugisha benshi bitewe n’iri rushanwa rya Miss University Africa 2018 agiye guhatanira ahagarariye u Rwanda kandi atiga muri kaminuza yewe atari yanayitangira mu gihe abahatana muri iri rushanwa bagomba kuba ari abiga muri kaminuza.

Uyu mukobwa kugira ngo ajye guhagararira u Rwanda, yatoranyijwe na Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, agaruka ku mpamvu yatumye bahitamo Shanitah kandi nyamara atiga muri kaminuza, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yabwiye ikinyamakuru Eachamps ko uyu mwali ateganya gutangira Kaminuza kandi ko ibibazo babaza abari muri iri rushanwa natho biba bihuriye n’amasomo yo mu ishuri.

Uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration back Up akomeza avuga ko Shanitah yujuje ibisabwa byose kugirango yitabire iri rushanwa kandi nk’uko bigaragara ku mbuga zitandukanye z’irushanwa rya Miss University Africa, abemerewe kuryitabira bagomba kuba afite imyaka hagati ya 18 na 26, kandi akaba yiga muri Kaminuza bijyanye n’inyito y’irushanwa.

Tugendeye ku bisabwa kugirango umuntu yemererwe kwiga muri kaminuza mu Rwanda, Umunyana Shanitah ntabwo yaba yemerewe kuyiga kuko bisaba nibura kuba waratsinze amasomo abiri y’ingenzi agize ishami wize mu mashuri y’isumbuye.

Shanitah ntabwo yemerewe kuko amanota yagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye ari 16 kuri 76 bakoreraho. Shanitah yagize aya manota mu ishami ry’Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi[ HEG].

Amanota Shanitah ugiye guhagararira u Rwanda yagize
Twitter
WhatsApp
FbMessenger