AmakuruImyidagaduro

Miss Sonia Rolland yatandukanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 9

Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa muri 2000 yamaze gutandukana na Jalil Lespert bari bamaranye imyaka icyenda babana nk’umugabo n’umugore.

Amakuru y’itandukana ry’aba bombi yemejwe na bimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cy’ubufaransa, gusa ntibyavuze icyaba cyateye itandukana ryabo nyuma y’imyaka 9.

Rolland usanzwe ari umukinnyi w’amafilime na Lespert usanzwe ukina filime zisetsa(Comedie) bahuye bwa mbere mu mpera za 2008 ubwo bari mu gikorwa cy’ifatwa ry’amafoto y’ikinyamakuru Vogue Hommes  cyo mu Butariyani. Aya mafoto yari afite aho ahuriye na “Maisha Africa”, umuryango wa Rolland ugamije gufasha abagizweho ingaruka na Genocide.

Rolland na Lespert bahuye bombi bamaze gutandukana n’abandi bari barashakanye na bo, dore ko Sonia yari afite umwana umwe(Tess) yari yarabyaranye na  Christophe Rocancourt babanaga mbere, mu gihe Lespert yari afite abana babiri(Aliosha na Jena) yari yarabyaranye n’umunyarwenyakazi Bérangère Allaux.

Sonia Rolland w’imyaka 37 na Lespert w’imyaka 42, batandukanye bafitanye umwana umwe( Kahina) babyaranye muri 2010.

Sonia Rolland na Lespert ibihe bikimeze neza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger