AmakuruImyidagaduro

Miss Shanitah Umunyana yatangaje ukuri kubyamuvuzweho byose mu gihe cyo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018

Mu irushanwa ryo guhatanira ikambarya Miss Rwanda 2018 umwe mu bakobwa bahataniraga iri kamba Umunyana Shanitah yavuzweho byinshi  birimo no kuvugwa ko yaba yarahanuriwe ko azegukana iri kamba nyuma ntibyaba ,Miss Shanitah we yashyize ukuri ahagaragara kubyamuvuzweho byose mbere na nyuma y’irushanwa.

Miss Shanitah Umunyana wegukanye umwanya w’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 Kubinjyanye nibyavuzwe ko yahanuriwe  na Bishop Rugagi akamubwira ko azegukana iri kamba,  Shanitah yavuze ko ibyo bavuga batabizi ,Bishop Rugagi ntiyigeze amuhanurira ahumbwo yamusengeye amusabira Imana kuzamuba hafi muri iri rushanwa.

Shanitah Umunyana ubwo yambikwaga ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018

Shanitah Umunyana avuga kubinjyanye n’ikiganiro cyagaragaye muri itsinda ry’urubuga rwa Whatsapp(Whatsapp group), ni agafoto kafashwe (Screen shoot) kagaragaza uyu Shanitah atukana na Rugagi ndetse agahita ava muri iri tsinda(group), Shanitah yavuze ko atariwe wigeze abikora.

Yagize ati “Ibyo bintu narabibonye ni abantu nyine , burigihe iyo utangiye ikintu ntubura abaguca intege , aho nari muri bootcamp nta telephone narimfite iriya group sinzi niba inabaho. Sinibaza ukuntu naba naratukanye ngo ziba ,ubuse utagize ubwenge ntugire n’uburere ushobora gutukana kuriya”

Aka-ni-kamwe-mudufotoScreen-shoot-twasakaye-ahantu-hose-Nyuma-yirushanwa-rya-Miss-Rwanda2018 ,Miss  Shanitah Umunyana avuga ko ibi ari ibinyoma.

Shanitah yongeyeho ko atabura kubabara kubera biriya byamuvuzweho byose gusa icyo yibandaho ni ugukomeza gutera imbere mubyo yiyemeje kuko hari aho ashaka kugera, akabyima amatwi.  Gusa yisabiye abantu kubanza kumenya ukuri bakareka ibinyoma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger