Miss Shanel yashyigikiye Isimbi wifotoje yambaye ubusa buri buri bizamura impaka
Bamwe mu babonye ayo mafoto babanje gukeka ko Isimbi yinjiriwe hakaba hari undi muntu uri kuyasakaza, ariko aza gushimangira ko yabikoze abishaka.
Ndetse nyuma y’inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ku mafoto yari yatangaje, uyu mukobwa wasibye andi mafoto yari asanganywe kuri Instagram akayasimbuza ayo agaragara yambaye ubusa, yakomeje kugenda yongeraho andi mashya.
Benshi bahise bavuga ko yabikoze kugira ngo akurikirwe cyane kuri Instagram , birasa naho byamuhiriye kuko umubare w’abamukurikira wavuye ku 2000 ukagera ku 7000 mu masaha make cyane amaze kugaragaza ubwambure bwe.
Nirere Shanel uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yatangaje ko ibyo uyu mukobwa yakoze nta gitangaza kirimo ndetse ko ari ukwimenya no kwiyakira, bamwe mu bamukurikira babyumva kimwe na we abandi bamwerurira ko babibona ukundi.
Yagize ati “Ibi babyita kwikunda mu Kinyarwanda no kwiyakira […] Ibi ni byiza cyane, reka mbabwire ko nta kibi na mba mbona mu kwikunda no kwakira umubiri wawe.”
Mu bakurikira Nirere kuri Instagram, hari uwateruye amubaza niba byamushimisha abonye umwana we yikora ibi. Ati “Shanel we birantunguye kuvuga gutya pe, ubu se umukobwa wawe usanzwe ameze atya wakoma amashyi? Kwikunda? Uwiteka atubabarire atweze muri ibi bihe.”
Shanel mu kumusubiza yagize ati “Abakobwa banjye baracyari bato, mbatoza kwikunda nkanababwira ko umubiri bafite ari uwabo nta wundi uwufiteho uburenganzira cyangwa agenge uko akwiye kuwutwara. Inshingano zanjye ni ugukomeza kumuganiriza no kumusobanurira bihwanye n’imyaka ye.”
“Naho umukobwa wanjye abaye ari mukuru bigaterwa n’akazi yaba akora, urugero umuhanzi, umunyamideli cyangwa se akifotoza kuko abishaka cyangwa abikunze, namubwira ko ari mwiza kandi ko ijya kumurema yari yaraye imurose.”
Hari n’uwikomye Shanel amubwra ko ibi bintu uyu mukobwa yakoze ari ukwica umuco.
Undi ati “Biba byiza iyo urebye niba ibintu uri gukora biri gukorerwa ahantu hakwiriye ndetse n’igihe gikwiriye. Ushobora gukora ikintu kitari kibi, ariko kuko ugikoreye ahadakwiriye, ugasanga kibaye kibi. Aha rero ni mu Rwanda. Simvuze ngo yakoze amahano, ariko nanone sinakunze amahitamo yagize y’aho gukorera ibyo akunze kuko sosiyete arimo itabishyigikira.”
Gusa Shanel yavuze ko abona “ahakwiye n’igihe gikwiye bitanogera bose.” Yatanze urugero rw’uburyo umusore iyo yifotoje ibituza biri hanze abantu babyishimira, ariko umukobwa yakwifotoza yambaye bikini akitwa ko “yataye umuco.”
Isimbi Noeline yamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko amahirwe ntamusekere, kuko atari yujuje uburebure busabwa muri iri rushanwa.
Niba urengeje imyaka 18 y’amavuko, kanda hano ureba hano aya mafoto ya Isimbi yavugishije benshi.