AmakuruAmakuru ashushye

Miss Rwanda2019: Umukobwa wa Kane mu bahataniye ikamba amaze gusezererwa (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Mutarama 2019, hasezerewe umukobwa wa Kane witwa Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 6), nyuma y’abagenzi be batatu nabo baherutse gusezererwa harimo Higiro Joally wavuyemo rugikubita, Igihozo Darine wamukurikiye na Umurungi Sandrine watashye mu ijoro ryashize.

Mu gushaka ugomba gusezererwa muri iri joro, byakozwe hifashishijwe isuzuma bumenyi ryerekeye gukoresha itumanaho.

Abakobwa 10 batoranyijwe n’abakemurampaka ku ikubitiro ni Uwase Muyango Claudine, Gaju Anita, Umukundwa Clemence , Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan na Murebwayire Irene.

Karangwa Javis ukorera RBA na James Munyaneza uyobora The New Times nibo bari bagize akanama nkemurampaka, bakurikirana uburyo aba babkobwa bose bari kwitwara ,u isuzuma bumenyi bahawe.

Abakobwa batanu bakomeje kubera amajwi y’abatoye kuri SMS ni Mwiseneza Josiane wagize 31 571, Bayera Nisha Keza 28 460, Uwicyeza Pamella 18 276, Niyonsaba Josiane wagize 17 518 na Mutoni Oliver wagize 17 473.

Nyuma y’aba bakobwa bose batoranyijwe hasigaye Tuyishimire Cyiza Vanessa na Inyumba Charlotte bagombaga kuvamo umwe ugomba kurara asezerewe muri iri joro, hifashishijwe amajwi y’abagenzi babo.

Byarangiye Tuyishimire Cyiza Vanessa adahawe amahirwe na bagenzi be yo gukomezanya nabo mu mwiherero, biba ngombwa ko asezererwa, mugenzi we Inyumba Charlote abona amahirwe yo gusigara.

Biteganyijwe ko uyu mukobwa wamaze gusezererwa agomba gusohoka mu mwiherero mu gitondo agahita ataha i wabo.

Umukobwa wa 5 ari nawe wanyuma mu bagomba gusezererwa, nawe azashakishwa ejo kuwa Kane, 15 basigaye aribo bazahurira kuri Finali bishakamo ugomba kuba Miss Rwanda 2019 mu birori bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Tuyishime Cyiza Vanessa niwe usezerewe ari uwa Kane
Inyumba Charlotte na Tuyishimire Cyiza Vanessa nibo basigaye, biba ngombwa ko bagenzi babo batoramo umwe
Bagenzi be bamuhumurije akimara gusezererwa

Abakobwa bose bakoze ikizamini cy’itumanaho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger