Miss Rwanda yaciye impaka ku bibaza ku baryamana bahuje igitsina n’ababyaye bifuza kwitabira irushanwa
Hashize igihe gito ubuyobozi bwa Miss Rwanda busohoye ingengabihe y’Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 n’uko rizagenda, ariko hakomeje kumvikana impaka ku bijyanye n’icyo ubu buyobozi butekereza ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina n’ababyaye.
Mu kiganiro umuvugizi wa Miss Rwanda Nimwiza Meghan yahaye IGIHE TV dukesha iyi nkuru, yasobanuye byimbyitse kuri izi mpaka zimaze Iminsi zivugwa mu marushanwa y’ubwiza ategereje kuba mu Rwanda.
Izi mpaka zazamutse mu minsi ishize nyuma y’uko ubuyobozi bw’Irushanwa rya Mr Rwanda butangaje aho buhagaze ku bijyanye n’abaryamana bahuje ibitsina.
Ku ruhande rwa Miss Rwanda, Nimwiza Meghan wabaye Miss mu 2019, yavuze ko ibyo kuba umukobwa aryamana n’uwo bahuje ibitsina, bitagenderwaho mu gutoranya abitabira iri rushanwa.
Aha yagize ati “Mu byo tugenderaho nka Miss Rwanda ntabwo ibyo [kuryamana kw’abahuje ibitsina] birimo, ntabwo iyo tugiye gutora umukobwa twinjira cyane mu buzima bwe, icy’ingenzi ni uko aba yujuje ibisabwa kandi agaragara nk’uwahagararira abandi.”
Ku bijyanye no kuba batabasha kwakira abakobwa babyaye, Miss Nimwiza Meghan yavuze ko batabemerera kuko biri mu mabwiriza agenga Irushanwa.
Ati “Uwegukanye Ikamba aba ari Nyampinga, rero bisaba ko aba ari umukobwa. Uwabyariye mu rugo aba ari umubyeyi ntaba akiri umukobwa. Hari byinshi dukorana bitandukanye ariko Ikamba ryo rihatanirwa n’abakobwa.”
Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ririmo impinduka nyinshi
Kugeza ubu Irushanwa rya Miss Rwanda 2022 riragaragaramo impinduka zirimo abaterankunga ndetse n’ibihembo.
Imwe mu mpinduka ni abaterankunga bamaze kwiyongeramo barimo na Primus, ikinyobwa cyengwa n’uruganda rwa Bralirwa.
Iki kinyobwa kikinjira mu Irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga byibajijweho n’abatari bake, bibazaga ukuntu Irushanwa ry’abakobwa rigiye kwamamaza ibisindisha.
Nimwiza Meghan yavuze ko kwinjira mu Irushanwa kwa Primus bidasobanuye ko bagiye kwamamaza inzoga gusa, ahubwo ko hari n’ubutumwa buzatangirwa muri Miss Rwanda.
Ati “Ibintu byose buriya biterwa n’uko amakuru atanzwe, ntabwo twe gahunda yacu ari ukwamamaza Primus byonyine ahubwo hari ubutumwa bwinshi tuzafatanya gutambutsa burimo gukangurira abantu kunywa mu rugero, kwirinda gutwara wanyoye no kudaha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18.”
Uretse abaterankunga, indi mpinduka igaragara mu ni ukwiyongera kw’ibihembo bizatangwa.
Usibye amafaranga yongerewe nk’ishimwe ku wegukanye Ikamba, hamaze kongerwa abazahembwa kuko hongewemo uwitwaye neza muri siporo ndetse n’uhiga abandi mu mpano.
Iri rushanwa ntabwo rizongera kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko byagenze ubushize.