ImyidagaduroUmuco

Miss Rwanda Update: Uwase Ndahiro Liliane ari kuryana isataburenge na Mushombokazi Jordan

Irushanwa rikomeye ry’ubwiza ryo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda rigeze kure, amajonjora ku rwego rw’igihugu yararangiye ubu hakurikiyeho igikorwa gikomeye cyo gutoranya abakobwa bazakora umwiherero i Nyamata.

Abakobwa batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 35, batoranyijwe harebwe ingingo eshatu z’ingenzi zirimo ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco wa buri mukobwa.

Aba uko ari 35 batangiye gutorwa biciye kuri telefone aho ushaka guha amahirwe umukandida ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone akandika jambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Mu mibare y’ibanze yashyizwe hanze na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yagaragaje ko ihangana rigikomeye hagati ya Uwase Ndahiro Liliane  na Mushombokazi Jordan , kuri uru rutonde rw’agateganyo, Uwase Ndahiro Liliane arayoboye n’amanota 24 539 naho Mushombokazi Jordan wamaze iminsi 2 ya mbere ayoboye abandi ari kumwanya wa 2 n’amajwi 21 765.

Dore urutonde rugaragaza abakobwa 15 ba mbere muri 35 bari gutorwa

Ibizava mu bikorwa byo gutanga amajwi ku bakobwa 35 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bizahuzwa n’amanota bazahabwa mu ijonjora rindi ritegerejwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2018, rizatoranya abakobwa 20 bazajyanwa mu mwiherero uzatangira ku wa 10 Gashyantare 2018.

Nyuma y’uwo mwiherero w’ibyumweru bibiri abakobwa bazungukiramo amasomo atandukanye, bazawuvamo haba ibirori nyamukuru bizasiga hamenyekanye Nyampinga mushya w’u Rwanda uzasimbura Miss Elsa Iradukunda wambaye ikamba rya 2017, uzatorwa mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.

Ibi birori  byo gutoranya abakobwa 20 bazajya mu mwiherero,  bizabera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu[5000frw] mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi bibiri[2000frw] mu myanya isanzwe.

Dore imibare uko abakobwa bakurikirana :

Twitter
WhatsApp
FbMessenger