AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda Nishimwe Naomie yavuze impamvu yagize amanota make

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2020, Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye wa 2019,aho amanota y’umukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie yasohotse atari meza atuma abantu bacika ururondogoro.

Nishimwe Naomie avuga ku manota ye akomeje kwibazwaho na benshi,yavuze ko uburwayi ari yo impamvu yatumye abona amanota mabi mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa gatandutu w’amashuri yisumbuye.

Nyampinga w’u Rwanda yarangije mu bandi ariko abona amanota ‘atamwemerera kugira Kaminuza’ yigaho mu Rwanda, yagize amanota 13/73, harimo aho yagize F.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yakirwe na Kaminuza, iyo yize Science agomba kuba yaragize nibura amanota 18, uwize andi masomo asabwa kuba yaragize amanota 24/73.

Miss Naomie Nishimwe yabwiye RBA ko amanota yabonye  atayishimiye, ngo si we byaturutseho.

Ati Amanota ni ayange, sinayakiriye neza. Uko mwayabonye ni ko nayabonye, nta kindi nabihinduraho.”

Akomeza agira ati “Sinabigira urwitwazo, ariko umwaka wange ntiwari woroshye kuko nagize ikibazo cyo kurwara, gusa ndashimira Imana kuba nkiriho.”

Avuga ko atiteguye gusubira kwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo abashe kugira amanota meza, ngo intego ye ni ugukomeza amasomo ye muri Kaminuza .

Avuga ko kugeza ubu ari guhura n’imbogamizi z’abantu bamuvuga uko bashatse harimo n’abamuca intege, gusa ngo nta zacibwa intege n’abavuga ibyo bashaka kuko bazahora ho.

Icyo Miss Rwanda 2020 ashyize imbere ni ibikorwa bye.

Naomie w’imyaka 19  arangirije amashuri yisumbuye mu Kigo kitwa Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography, MEG).

Yatsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahigitse abakobwa 18 bari bahatanye.

Mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro tariki 16-19 mu byo baganiriyeho harimo n’Uburezi, umwe mu myanzuro bafashe ni uko nta munyeshuri uzongera kwimurwa atatsinze.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rifungura umwiherero yanenze cyane Kaminuza zititaye ku ireme ry’Uburezi ahubwo zishyira imbere amafaranga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger