Amakuru ashushye

MISS RWANDA: Uko igikorwa cyo gutora Nyampinga 2018 cyagenze

Irushanwa rikomeye ry’ubwiza ryo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda rirasatira umusozo, amajonjora mu ntara yararangiye ubu hari gutoranywa urambikwa ikamba rya 2018 ndetse hagatorwa n’ibisonga bigomba kumugaragira bagasimbura  Miss Iradukunda Elsa wari ufite ikamba rya 2017 ndetse n’ibisonga bye.

Aha mugiye gukurikiranira iki gikorwa ni muri Kigali Convention Center aho abagize akanama nkemurampaka barangajwe  imbere n’umunyarwakazi wabaye Miss France 2000 Sonia Rolland,  bagiye kwifashisha ingingo 3 zigizwe n’uburanga [buhabwa amanota 30%], ireme ry’ibisubizo batanga[byahawe amanota 40%] n’uburyo atondekanya ibitekerezo bye [byahawe amanota 30%]. maze bagatangaza ubaye Miss Rwanda 2018.

Nyuma y’ibizamini bitandukanye bagiye bakora ubwo bari mu mwiherero mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri i Nyamata , Aba bakobwa 20 bagizwe na Uwase Ndahiro Liliane ,Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambokazi Jordan,  Nzakorerimana Gloria, Umutoni Charlotte batoranyijwemo 10 ari nabo bagiye gutorwamo umwe wambikwa ikamba agahabwa n’imodoka ndetse hakavamo n’ibisonga bye.

Aha niho harikubera iki gikorwa mbere yuko abantu bahagera
Nkibisanzwe abantu bo baba baje gufana nta kabuza
Amakanzu abakobwa bari butambuke bambaye

Iyi niyo modoka irahabwa Miss Rwanda 2018 ugiye kumeyekana mu kanya
Abantu bo batangiye kuhagera
Nabazungu batangiye kuhagera nta kibazo

Update: Saa 16: 30 Nyuma yo gutanga amanota rero dore bamwe mu bakobwa bageze kuri finale aho abo icumi bagiye gutorwamo umwe ugiye kwambikwa ikamba.

NZAKORERIMANA Gloria , ukoresha nimero 15, afite imyaka 20, uburebure bwa 1.71m , ibiro 65, yaboneye itike mu ntara y’Amajyepfo

UMUTONIWASE Anastasie , akoresha nimero 31, afite imyaka 18, uburebure bwa metero 1.80, ibiro 60, yaboneye itike mu ntara y’Amajyepfo.

UWONKUNDA Belinda, uyu ni umwe muri za mpanga zagaragaye muri iri rushanwa ndetse kuri iyi fibnale mugenzi we yaje kumushigikira., rero afite nimero 3, imyaka 22, uburebure1.70m n’ibiro 50. Yaboneye tike mu mujyi wa Kigali

UWASE NDAHIRO Liliane, akoresha nimero 13,afite imyaka 23, uburebure 1.74, ibiro69 yaboneye tike mu ntara y’Amajyepfo

UWASE Fiona afite imyaka 20, metero 1.70, ibiro 55 yaboneye itike mu ntara y’Uburengerazuba

IRAKOZE Vanessa , akoresha nimero 5, imyaka 20, uburebure 1.77, ibiro 60 yaboneye itike mu ntara y’Amajyepfo

Hari nicyo kunwa ntakwicwa n’icyaka

Abazungu baje kureba bimwe mu bigize umuco nyarwanda
Abantu batangiye kuhagera rwose dore ko byari biteganyijwe ko bitangira ku isaha ya kumi n’ebyiri ariko kugeza ubu ntabwo baratangira
Ni ubukwe , imishanana bayambaye
Baje babukereye

Iradukunda ukinira Police FC nawe yaje kwirebera aba -Miss
Abantu bamaze kuba benshi

Update Saa 19:30 Nkuko babitangaje iki gikorwa cyari gutangira saa 18:00 ariko kugeza ubu ntabwo bari batangira , icyakora abantu bo barahari ubwitabire buri kugenda bwiyongera

DJ Era niwe uri kuvanga imiziki
Batangiye gufana

Ku isaha ya sa 20:15 ntabwo igikorwa cyari cyatangira, baracyacurangira imiziki abitabiriye kandi nyamara byari biteganyijwe ko batangira saa 18:00

Update: Saa 20:34 Nibwo abagize akanama nkemurampaka bageze ahagiye lubera iki gikorwa ariko  igitunguranye nuko uwari asanzwe ari Miss Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolie nawe ari muri bamwe bagize aka kanama. Ndetse na Miss France 2000 ni Sonia Rollanda nawe arahari.

Abagize akanama nkemurampaka ni Theddy Kaberuka, Miss Mutesi Jolly Miss Rwanda 2017, Sonia Rolland, Sandrine Isheja na Rwabigwi Girbert

Saa 20:41  Mc Friday James ari kuvuga ibigwi irushanwa rya Miss Rwanda.

 Anasabye ba bakobwa 20 ko baza bakiyereka abari muri Kigali Convention center, mu makanzu asa baratambutse ubu bahagaze imbere , bicaye ku ndebe bari  kubyina neza indirimbo ya Miss Rwanda.

Miss Iradukunda Elsa yaje gutanga ikamba

Update: Abari muri Kigali Convention Center byumwihariko ahari kubera iki gikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2018, bari gukurikira Video igaragaza imishinga y’aba bakobwa uko ari 20 bagiye gutoranywamo Nyampinga w’ u Rwanda

Ba bakobwa baraduhinduriye noneho baraje babyina imbyino Nyarwanda

Saa 21:31: Hvan Buravan ari kuririmba indirimbo ye yitwa “Oya” abifashijwemo n’aba bakobwa 20 bameze nkaho bari gukora Video ya “Oya”, abakobwa bari guhinduranya amyenda bakaza kwifotozanya na Hvan Buravan.

Update:  Dore abakobwa 10 bagiye gukomeza bagatoranywamo umwe gusa urambikwa ikamba

1.Uwase Ndahiro Liliane yatowe cyane hakoreshejwe ubutumwa bugufi ku majwi 53,447

2.Iradukunda Liliane

3.Ishimwe Noella

4.Umunyana Shanitha

5.Irebe Natacha Ursul

6. Lydia Dushimimana

7.Umuhoza Karen

8. Umutoniwase Paulla

9.Uwase Phiona

10.Ingabire Divine

Saa 22:10 Buri  mukobwa muri aba 10 bakomeje ari guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka batombora ikibazo bakakibazwa noneho nabo bagasubiza.

Saa 22:25 Abakobwa bose bamaze guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka bagiye guteranyiriza amanota aho bicaye bahite bayatangaza, Mc ari gushyimira abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda. Aha niho hahita hava abakobwa 5 barakomeza abandi batanu basigare.

Saa 22:34 Hatangajwe abakobwa batanu bagiye gukomeza , abo ni :

1.Iradukunda Liliane

2.Ishimwe Noella

3.Umunyana Shanitha

4.Lydia Dushimimana

5.Irebe Natacha

Update: Saa 22:59 Abagize akanama nkemurampaka bamaze kubaza ba bakobwa  batanu bari bakomeje mu kindi cyiciro twakwita Finale, ubu bagiye guteranya amanota y’aba batanu maze bagaruke batangaza ibiyavuyemo.

Ubu ibintu birakomeye kuko bagiye kuza batangaza umukobewa ubaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 ugiye kujya ahabwa ibihumbi magana inane by’amafaranga y’ u Rwanda [ 800, 000 Frw] buri kwezi ndetse anahabwe ya Modoka ya Suzuki ifite akayabo ka Miliyoni 18. Bagiye no guhita batangaza abakobwa bagiye kuba ibisonga .

Update: Saa 23:22 bagiye gutangaza abakobwa begukanye ibihembo

Ubaye Nyampinga uberwa n’amafoto ni Iradukunda Liliane

Ubaye Nyampinga w’abaniye neza abandi ni UWASE Ndahiro Liliane

Ubaye Nyampinga wakunzwe na Benshi Abaye Umutoniwase Anasistasie

Ubaye Nyampinga w’umuco ni Dushimimana Lydia

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Irebe Natacha

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Umunyana Shanitha

Nyampinga w’u Rwanda 2018 ni Iradukunda Liliane

Cogebank yahise imuhemba

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger