Amakuru ashushye

MISS RWANDA: uko amajonjora y’abakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata yagenze

Tubahaye ikaze hano i Gikondo kuri Expo Ground , Irushanwa rikomeye ry’ubwiza ryo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda rigeze kure, amajonjora ku rwego rw’igihugu yararangiye ubu hakurikiyeho igikorwa gikomeye cyo gutoranya abakobwa 20 bazakora umwiherero i Nyamata.

Abakobwa batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 35, batoranyijwe harebwe ingingo eshatu z’ingenzi zirimo ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco wa buri mukobwa.

Ku geza ubu rero igikorwa cyo guhitamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata [Boot camp] cyatangijwe ku mugaragaro  kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018.

Hari hashize icyumweru aba  bakobwa uko ari 35 batangiye gutorwa biciye kuri telefone  aho ushaka guha amahirwe umukandida yajyaga ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone akandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Igikorwa cyari giteganyijwe kuba ku isaha ya saa 17:00 ariko kugeza ubu ntabwo biratangira , icyumba kigiye kuberamo aya majonjora kirimo umuziki mu rwego rwo guha ikaze abari kuza kwirebera ibi birori.

Abafana ni benshi
Hari uguhangana gukabije abafana umupira w’amaguru nabo bitabajwe, uyu ni Rwarutabura na Rujugiro
Rwarutabura

Baje bambaye imyenda iriho amafoto y’abakobwa bari gufana
Aba nabo bifatiraga ka selfie
Aba bo baje gufana uwambaye 13

Baje gufana abatandukanye
Uyu ati nanjye ndahageze pepepep

Abakobwa nibo bari kugaragara aha hantu ku bwinshi
Rwarutabura yiyicariye ku mukobwa ………no mu ba Miss Yahageze

Abakobwa babanje gufata ifoto y’urwibutso

Saa 19: 20 : MC Friday James  ageze kuri Stage , ari kuvuga ibigwi abategura Miss Rwanda ndetse  anibutsa abantu urugendo aba bakobwa bakoze mu ntara 4 zose z’igihugu.  Ubu abakobwa bose bari guca imbere biyerekana . Ikindi ubu abakobwa bari gutombora nimero ubundi bakabazwa ibibazo batomboye.

MC Friday James

Abagize akanama nkemurampaka

Sandrine Isheja niwe ukuriye akanama nkemurampaka
Izi ni impanga

Mu muziki mwinshi abakobwa bari kugenda batambagira isa n’ibendera ry’igihugu
Uwo we yahisemo kuza yiyambariye ikanzu
Bari gutambuka

Ubu abakobwa batangiye gutambuka babazwa ibibazo bari gotombora.

Umunyana Shanitah
Umutoni Belise
Umutoni Belise
Umwali Lindah
Irakoze Vanessa
Iradukunda Liliane,  abajijwe ikibazo kivuga ku mpamvu Umukino w’amagare umaze gutera imbere avuga ko Leta yashyizemo imbaraga n’abawukina bakaba babikora babikunda
Mushomokazi, Uyu ari mu bakobwa bafite amanota menshi mu matora yabaye hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi, Yabajijwe ikibazo kigira giti “Ubona ari uruhe ruhare ururimi rw’ikinyarwanda rugira mu kwimakaza umuco Nyarwanda?”
Mu kugisubiza Mushombakazi Jordan yagize ati “Mbona ururimi mbere na mbere ruhuza abanyarwanda muri rusange”
Yakomeje agira ati “Ibindi bihugu bigira indimi zitandukanye ariko mbona Ikinyarwanda ari ururimi ruhuza abanyarwanda”

Amajonjora ageze kure abakobwa bakomeje kubazwa, ugezweho ni Nema Nina yambaye numero 8 akaba ahagarariye Intara .


Yabajijwe impamvu Ingagi zihabwa agaciro mu Rwanda, avuga ko impamvu ari uko Ingagi ziboneka hake cyane ku isi akaba ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yahisemo kubyaza amahirwe ubwo bukungu butaboneka ahandi.

Kayirebwa Marie Paulo yambaye numero Abajijwe ikibazo kigira giti “Umuyobozi mwiza ni umuyobozi umeze gute? Ni iki cyakorwa ngo mu Rwanda dukomeze kugira abayobozi beza? Avuze ko umuyobozi mwiza ari utega amatwi abaturage kandi akajya areka gusumbanye abaturage atitaye ku kuba umwe ari umukene cyangwa umukire.
Yamabye numero 11 we abajijwe ku nzego abona ikoranabuhanga rimaze gufasha u Rwanda mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga
Uyu yitwa Nzakorerimana

Abakobwa batandukanye bari kubazwa

Paulin

Dushimimana Lydia  yambaye numero 23, Ku itariki ya mbere Gashyantare twijihije umunsi w’Intwari . Ese ubona bitumariye iki kugira no kwibuka Intwari
Avuga ko bidufasha kumenya amateka y’ibyabaye mu gihugu no kwigira kuri izo ntwari ngo tugire ejo heza.

Umuhoza Karen Abajijwe Ahantu habiri n’impamvu, ahambere avuze ko ari Virunga National Park, asubije ko ari ahantu hari amateka y’u Rwanda kandi hari ingagi , Ahandi avuze ko yabazana mu Mujyi wa Kigali
Isimbi Chanelle,uyu asekeje abantu karahava ,Abajijwe akamaro k’imyidagaduro avuga ko ifasha mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda avuze ko akunda kogera La Parisse kandi atuye I Rubavu.
Ingabire Divine Abajijwe gahunda y’Ubukungu yashyirwamo imbaraga Kugira ngo u Rwanda rwihutishe iterambere avuga ko hakwiye kubanza gufasha urubyiruko
Umutoni Fidelle niwe wanyuma ubajijwe , Abajijwe icyakorwa kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye avuga ko abo hakenewe ubufatanye ndetse anashimangira ko bikorwa

Ku isaha ya 20:57 Abakobwa bose barangije kubazwa ubu abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero bateranye amanota hanyuma baze batangaza abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Saa 21:48, Abagize akanama nkemurampaka bavuye mu mwiherero dore rero abakobwa  20 bagiye kwerekeza mu mwiherero i Nyamata.

Urusaro Carine uhagarariye iyi kipe y’abakemurampaka, avuze ko ibyagendeweho ari ibintu bitatu by’ingenzi ariko hakaza kubaho umwihariko w’umukobwa umwe urakomeza kuberako yagize amajwi menshi mu buryo bwo gutora hifashishijwe telefone.


Urutonde rw’abakobwa 20 bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Aba rero ni :

1. Ndahiro Uwase Liliane , Numero 13

2. Umunyana Shanittah, Numero 1

3. Irebe Natasha,Numero 21

4. Umunyana Shemsa ,Numero 14

5. Irakoze Vanessa,Numero 32

6. Umuhire Rebecca, Numero 28

7. Ishimwe Noriella,Numero 22

8. Iradukunda Liliane,Numero 7

9. Uwase Fiona, Numero 29

10. Irakoze Vanessa,Numero 5

11. Umutoniwase Anastasie,Numero 31

12. Dushimimana Lydia,Numero 23

13.Ingabire Belinda, Numero 11

14. Ingabire Divine,Numero 34

15.Uwonkunda Belinda, Numero 3

16. Umutoniwase Paula, Numero 26

17. Uwineza Solange, Numero 12

18.Mushombakazi Jordan, Numero 6

19. Nzakorerimana Glorie,Numero 15

20.Umutoni Charlotte, Numero 24

Abasigaye bahobeye abakomeje banabifuriza gukomeza urugendo ….ubwo abakiri bato bazakomeza umwaka utaha.

Mwakoze kubana natwe muri aya majonjora yaberaga igikondo ahabera imurikagurisha.

AMAFOTO: Hirwa Redemptus @Teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger