Miss Rwanda: Gutora bizajya bikorwa nijoro uhereye uyu munsi
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko kuri uyu wa gatandatu ari bwo Abanyarwanda batangira gutora abakobwa bashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda, mu rwego rwo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019.
Aya makuru aje akuraho urujijo n’ibihuha byari mu bakunzi b’iri rushanwa aho bageragezaga gutora ariko bikanga. Abenshi mu bagerageje gutora bavugaga ko boherezaga ubutumwa bw’itora bakabwirwa ko igikorwa cyo gutora cyitaratangira, mu gihe abandi bakiraga ubutumwa buvuga ko amatora yarangiye.
Abenshi muri aba bakunzi ba Miss Rwanda binubiraga ibi bagaragaza ko hari amanyanga ashobora kuba yakozwe kugira ngo Mwiseneza Josiane bashyigikiye ari benshi abure amahirwe yo kubona amajwi, dore ko hari abavugaga ko gutora abandi bakandida biri gukunda.
Ubutumwa ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwacishije kuri Twitter yabwo butesha agaciro ibi byose bimaze igihe mu mitwe y’abantu. Ubu butummwa buvuga ko gutora muri iri rushanwa bitangira uyu munsi guhera saa mbili z’ijoro. Kuva uyu munsi kugeza ku munsi wa nyuma, gutora bizajya bitangira saa mbili z’ijoro birangire saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
UPDATE: Voting for your favourite contestant(s) in #MissRwanda2019 through SMS starts today.
HOW TO VOTE
Type the word MISS, leave a space, add contestant's number and send to 7333.
NB: Voting will be starting at 8pm and close at 6pm the following day.#Sirimuka#Cogebanque pic.twitter.com/PSXmTmiZRB
— Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) January 19, 2019
Uburyo itora rizajya rikorwamo.
Ku waba afite umukobwa yifuza gushyigikira, gutora bizajya bikorwa binyuze mu butumwa bugufi. Ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri Terefoni yawe, ukandika ijambo MISS, ugasiga akanya, ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora hanyuma ukohereza kuri 7333.
Tubibutsa, Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azamenyekana ku wa 26 z’uku kwezi. Agomba kuva mu bakobwa 20 kuri ubu bari I Nyamata mu Bugesera aho bari gukorera umwiherero.