Miss Rwanda 2020: Amafoto y’abakobwa batsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba
Abakobwa batandatu babonye itike ibemerera guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ryatangirijwe mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 21 Ukuboza 2019.
Urugendo rwo gushakisha umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 rwatangiriye i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho abakobwa batandukanye bahakomoka bari babukereye biteguye guhatana no kwerekana ko bafite ubwiza bufite intego.
Muri aka gace hiyandikishije abakobwa 50 baturutse mu turere turindwi tugize Uburengerazuba aritwo Karongi, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro. 31 ni bo bitabiriye muri bo 13 ni bo bari bari bujuje ibisabwa ni nabo bageze imbere y’abakemurampaka .
Akarere ka Rubavu muri Miss Rwanda kazwiho kugira umubare munini w’abakobwa bakunda kukiyamamarizamo.
Umwaka ushize yazamukiyemo abakobwa batandatu barimo Uwimana Triphine Mucyo, Mutoni Deborah, Igihozo Mireille, Uwase Aisha, Tuyishime Vanessa na Mwiseneza Josiane.
Ijonjora rya Miss Rwanda 2020 ryatangiriye muri iyi ntara ryabereye muri Western Mountain Hotel iri mu Mujyi rwagati wa Rubavu.
Muri iyi ntara ni ho haturutse ba Nyampinga b’u Rwanda nka Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018.
Ni naho hakunze kubera udushya kuko Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo mu 2017 akaza no guhabwa ikamba rya Miss Populality muri iri rushanwa niho yiyamamarije ndetse na Mwiseneza Josiane wavugishije benshi umwaka ushize kubera kwitabira n’amaguru na we akaza kwegukana ikamba nk’iri yari yiyamamarije muri iyi ntara.
Amazina y’abakobwa b’uburanga bakomeje
1. Akaliza Hope (No 7)
2. Uwamahoro Phoebe (No 11)
3. Uwimana Joyeuse (No 6)
4. Umutesi Denise (No 2 )
5. Umuratwa Anitha (No 10)
6. Uwase Aisha (No 1).