Miss Rwanda 2019 Update: Wa mukobwa wakomeretse kubera kugenda n’amaguru aratsinze-AMAFOTO
Igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019 gisize umukobwa wagiye n’amaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa atsindiye gukomeza mu kindi cyiciro.
Urugendo rwo gushaka uzaba Miss Rwanda 2019 rwatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukuboza , rutangirira mu ntara y’Amajyaruguru mu mujyi wa Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 i Rubavu.
Mu bakobwa batandatu batsindiye guhagararira intara y’Uburengerazuba harimo na Mwiseneza Josianne wagiye namaguru kugira ngo agere ahabereye irushanwa.
Uyu mukobwa witwa Mwiseneza Josianne yari yambaye nimero 1, afite metero 1.70m n’ibiro 56 afite imyaka 23. Uyu mukobwa ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka yahawe Yego 2 na Oya imwe bitewe nuko yitwaye.
Yageze ahabereye irushanwa ubona nta birungo by’ubwiza yambaye ndetse banamusaba ko yakwitunganya neza.
Yari yagize amahirwe yo kuboneka mu bakobwa 13 bemerewe gukora irushanwa muri 17 bari biyandikishirije guhatanira guhagararira intara y’Uburengerazuba.
Mwiseneza Josianne yageze ku Inzozi Hoteli ahari kubera iri jonjora yakomeretse kubera urugendo rurerure yakoze n’amaguru, uvuye mu mujyi wa Rubavu , kugera kuri Hoteli harimo nk’ibirometero 15. Gutega moto utegesha amafaranga 1 200 Frw, ugenda n’amaguru ni igihe kingana n’isaha n’iminota 30.
Uyu mukobwa avuka mu karere ka Rubavu ahitwa Kunyundo, yavuye ku nyundo ateze imodoka ariko ageze muri gare agenda n’amaguru kugira ngo agere aharabera irushanwa. Icyakora ngo gukomereka byatewe n’uko yasitaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu akanakubitiraho kugenda n’amaguru.
Aganira na Teradignews yavuze ko yagenze n’amaguru kubera ko aribwo bushobozi yari afite kandi ko ariko yumvaga byagenda nta yandi mahitamo.
Ati: ” Nasitaye nijoro, nageze hano kubera ko ariko byari kugenda, niteguye kwitwara nezza kandi nifitiye icyizere kuko ndasubiza ibibazo byose barambaza.”
Yatangaje ko yishimiye kuba atsinze ndetse akaba agiye kwitegura neza uru rugendo atangiye kugira ngo ubutaha agiye mu kindi cyiciro atazabura amafaranga yo gutega.
Amazina y’ abakobwa bakomeje
1. Uwimana Triphine Mucyo (No 2)
2. Mutoni Deborah (No 11)
3. Igihoizo Mireille (No 6)
4. Uwase Aisha (No 12)
5. Tuyishime Vaness (No 9)
6. Mwiseneza Josiane (No 1)