AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2019: Umutoni yiyamamarije i Musanze na Rubavu byanga none n’i Huye afashe ubusa

Ijonjora ry’ibanze ry’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018.

Umutoni Gisele ukomoka mu mujyi wa Kigali, ku ikubitiro yagiye kwiyamamariza guhagararira intara y’Amajyaruguru aho ijonjora ryabereye i Musanze ariko ntiyabona amahirwe yo kuboneka muri 5 batoranyijwe.

Ntiyacitse intege yahise yurira imodoka ajya i Rubavu ahatana n’abandi ariko naho agonga urukuta ntiyaboneka muri 6 batoranyijwe ngo bahagararire intara y’Uburengerazuba.

Gisele nanone ntiyacitse intege kuko kuri uyu wa Gatandatu yongeye kugeragereza amahirwe i Huye ahabereye ijonjora ry’abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo yabwiye ariko naho biranga, ntiyaboneka mu bakobwa icumi bahisemo, yabwiye Teradignews ko ababyeyi be bamushyigikiye kuburyo adashobora gucika intege ndetse ngo ni bikomeza kwanga azagerageza kugeza imyaka fatizo ku bemererwa kujya muri Miss Rwanda imusize.

Ngo nubwo atabashije  kujya mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyepfo, ejo ku wa gatndatu arakomereza i Kayonza kuri iki Cyumweru ahazatoranywa abahagarariye Uburasirazuba ndetse naho byakwanga akazakomeza no mu mujyi wa Kigali aho avuka.

Umutoni Gisele avuga ko aho azagarukira muri Miss Rwanda 2019, naramuka ategukanye ikamba, azakomeza guhatana mu gihe cy’imyaka itanu isigaye kugirango agire imyaka.

Ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka yabajijwe agashya noneho yajyanye i Huye karatuma noneho atsinda avuga ko nta bwoba afite kandi ko arasubiza neza ibibazo arabazwa.

Yabajijwe icyo yamarira urubyiruko aramutse abaye Miss Rwanda 2019, avuga ko yashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse akashishikariza abantu gukunda ibikorerwa mu Rwanda.

Yabajijwe ururimi rutari i Kinyarwanda yisanzuramo avuga ko ari Icyongereza, muri uru rurimi yabajijwe impamvu amaze kugeragereza ahantu hatatu hose maze avuga ko ari uko acyifitiye icyizere.

Nyuma yo gusubiza, yahawe Yego 3.

Icyakora si we wa mbere ukoze ibi agaca imbere y’abagize akanama nkemurampaka inshuro zirenze imwe kuko n’umukobwa witwa Umugwaneza Henriette na Uwingeneye Safa Claudia bamaze guca imbere yabo inshuro 2.

Mugwaneza Henriette yasoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka mu bijyanye n’Ubukerarugendo mu ishuri Kigali Leading Technical Secondary School.

Abakobwa 10 batorewe guhagararira intara y’Amajyepfo

Uwase Nadine No.7 , Uwihirwe Roseylene No.16 , Umukundwa Clemence No.5,  Mutoni Oliver No.10,  Uwase Muyango Claudine No.2 , Niyonsaba Josiane No.18,  Teta Fabiola No.15,  Umurungi Sandrine No.9,  Uwicyeza Pamella No.11  na Tuyishimire Vanessa No.20.

Aha yari i Musanze hatorwa abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru
Aha yari i Rubavu
Aha yari yaje kugeragereza amahirwe i Huye kugira ngo arebe niba yaboneka mu bagomba guhagararira intara y’Amajyepfo

Yabwiye abagize akanama nkemurampaka

Umugwaneza Henriette yari inshuro ya kabiri agerageza ariko byanze
Uwingeneye Safa Claudia na we ntibyamuhiriye
Abatsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger