Miss Rwanda 2019 ‘Nimwiza Meghan’ yagarutse mu Rwanda aturutse I Burayi ari naho amaze iminsi
Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan wari umaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi muri iki gitondo nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yagarutse mu Rwanda aho yakiriwe n’umuryango we.
Nimwiza Meghan yavuye mu Rwanda mu ntangiroro z’uku kwezi ubwo we n’abandi ba Nyampinga 2 bamubanjirije bari bitabiriye igikorwa cya Rwanda Day cyabereye mu mugi wa Bonn mu Budage tariki 5 Ukwakira 2019.
Nyuma ya Rwanda day Miss Meghan na bagenzi be batowe mu myaka ibiri ishize ari bo Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa basuye ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa, u Bubiligi n’u Buholandi bashaka abaterankunga b’ibikorwa byabo.
Muri ibi bihugu Nyampinga w’ u Rwanda 2019 yatangaje ko basuye ahantu nyaburanga hatandukanye ndetse banahura n’abayobozi b’ u Rwanda muri ibi bihugu barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Amandin Rugira na Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi.
Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019, Nimwiza Meghan yakiranwe urugwiro na se umubyara bigaragara ko bari bakumburanye hanyuma amutwaza ibikapu bajya murugo.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Nimwiza Meghan yavuze ko icyari cyamujyanye I Burayi nyirizina ari igikorwa cya Rwanda Day yari yitabiriye dore ko hari ku nshuro ya mbere akitabiriye kandi yavuze ko cyagenze neza cyane kuko cyitabiriwe n’abanyarwanda benshi kandi umuntu yabonaga ko bishimye bose.
Mu biganiro bagiranye na ba ambasaderi b’u Rwanda mu Bubiligi no mu Holandi, baganiriye ku buryo ba Nyampinga b’u Rwanda bagirana imikoranire ya hafi n’abanyarwanda bari mu bindi bihugu cyane cyane bibanze ku urubyiruko. Yagize ati
“”Hari ibikorwa twagiye dukora cyane cyane ko twari twagiye turi ba nyampinga batatu buri wese aba afite umushinga we hari ibikorwa umuntu agenda akora, hari no kuba twarahuye na ba ambasaderi babiri twaganiriye ku mirimo yacu n’uko twakorana n’abanyarwanda baba mu mahanga cyane ko iyo uri nyampianga ntabwo uba uri nyampinga w’abanyarwanda bari mu gihugu imbere gusa.””
Miss Meghan kandi yavuze ko banahuye n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa ubusanzwe rifitanye umubano wihariye n’irya Nyampinga w’u Rwanda bagirana ibiganiro.
Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatangaje ko ubu agiye kwitegura irushanwa rya Miss World 2019 azitabira biteganyijwe ko rizabera mu Bwongereza mu kwezi k’Ugushyingo.