Miss Rwanda 2018: Uko byifashe i Rubavu mu majonjora y’ibanze
Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018, amajonjora y’ibanze yakomereje i Rubavu nyuma yuko ejo kuwa gatandatu yari ari mu karere ka Musanze hagatoranwamo abakobwa bagera kuri 6.
Abakobwa bari biyandikishije no bahagararire intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu karere ka Rubavu bari cumi n’ umwe bose ntabwo babonetse kuko hari umwe uwakoze impanuka bituma yikura mu irushanwa hasigara icumi, mu abo icumi babashije kwiyandikisha umunani nibo bageze ahabera irushanwa icyakoranabo ntibakomeza guhatana bose kuko hasigaye 7 nyuma y’uko umwe atari yujuje ibisabwa.
Abakobwa Biyandikishije bakuzuza ibisabwa bakaba bagiye guhangana ni
Uwimbabazi Aliance upima metero 1.70 n’ibiro 60
Gacukuzi Belyse upima metero 1.70 n’ibiro 54
Neema Nina upima metero 1.71 n’ibiro 54
Iradukunda Liliane upima metero 1.70 n’ibiro 57
Isimbi Chanelle upima metero 1.75 n’ibiro 60
Uwase Fiona upima metero 1.70 n’ibiro 55
Umukundwa Divine upima metero 1.78 n’ibiro 77
Mu mafoto rero dore uko igikorwa kiri kugenda dore ko abakobwa bari kugenda biyerekana ari nako babazwa ibibazo by’ubumenyi rusange.
Abagize akanama nkemurampaka ntabwo bigeze bahindurwa kuko abakoze mu karere ka Musanze ni nabo bakoze muri Rubavu aribo Sandrine Isheja ubakuriye afatanyije na Rwabigwi Gilbert na Higiro Jean Pierre.
Isimbi Shanel abajijwe n’akanama nkemurampaka ibijyanye na hazaza he maze asubiza ko azaba umushoramari.
Isimbi ChanelUwimbabazi Aliance, ureshya na metero 1.70, agapima ibiro 60 yabajijwe ahantu heza yumva yarangira abasura Rubavu nk’agace keza k’ubukerarugendo asubiza agira ati “Hano ahanini abantu bose bahasura ntibataha batageze ku kiyaga cya Kivu, ni ahantu heza narangira abantu.”
Uwimbabazi AlianeGacukuzi Belyse, uyu we yatanze ibisubizo byanyuze akanama nkemurampaka kubera ko yabashije kuvuga indimi zirimo Ikinyarwanda , Icyongerza ndetse Isheja Sandrine yahise amubaza mu rurimi rw’Igifaransa nabwo asubiza adategwa yumvikanisha neza ko azi indimi mu buryo bunoze.
Nubwo habura igihe gito agatanga iri kamba , Iradukunda Elsa nawe ari gukurikirana ibi bikorwa