Miss Rwanda 2018: LIVE reba uko hagiye gutoranywa abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba
Reka tubahe ikaze nanone hano mu ntara y’Uburasirazuba ahagiye kubera amajonjora y’ibanze y’abakobwa bazahagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2018, iki ni gikorwa kigiye kubera mu karere ka Kayonza muri Silent Hill Hotel.
Tubibutse ko ku munsi wejo ubwo twari kumwe i Huye nanone mu gikorwa nkiki, abakobwa icumi nibo batoranyijwe , ibintu bitari bisanzwe kuko bundi mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hafashwe abakobwa 6 muri buri ntara.
Reka tubibutse ko Mu bakobwa 30 bari biyandikishije mu ntara y’Amajyepfo, habonetsemo 14 gusa bari bujuje ibisabwa ari nabo bahatanye hakavamo aba icumi :
1 . Dushimimana Lydia
2 . Irakoze Vanessa
3 . Ishimwe Noriella
4 . Ikirezi Mpore Marie Wivine
5 . Nzakorerimana Gloria
6 . Umunyana Shanitah
7 . Umuhire Rebecca
8 . Uwase Ndahiro Liliane
9 . Mushombokazi Jordan
10 . Umutoniwase Anastasie
Reka twigerere hano i Kayonza ari naho teradignews.rw iri magingo aya maze tubagezeho uko iki gikorwa kigiye kugenda.
Ubu bari gupima uburebure ndetse n’ibiro bafite
Ntabwo byoroshye rero ubu ibintu birashyushye , nyuma yuko babapimye uburebure , bakabapima ibiro , ubu abakobwa 15 nibo basanze bujuje ibisabwa , aba bakobwa bose bakaba bamaze kwiyereka akanama nkemurampaka, ubu umwe ku wundi bagiye kubazwa ibibazo na ka kanama nkemura mpaka kayobowe na Sandrine Isheja.
Abakobwa 15 bagiye guhatana mu ntara y’ Iburasirazuba
1 . Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71
2 . Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70
3 . Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71
4 . Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
5 . Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
6 . Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72
7 . Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78
8 . Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76
9 . Uwimbabazi Kimija afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74
10 . Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
11 . Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
12 . Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
13 . Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
14 . Bukunda Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71
15 . Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70
Ku isaha ya saa 2:18, Abakobwa bose uko ari 15 batangiye gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka bagenda babazwa ibibazo bitandukanye nabo basubiza ari nako abagize akanama nkemurampaka bagenda berekana uwo babonye yitwaye neza, uwitwaye neza bamwereka agapapuro kanditseho YES uwitwaye nabi akerekwa akanditseho NO . buri muntu wese uri mu kanama nkemurampaka akora ibye , ubona adatanga YES cyangwa NO arifata.
Undi ukurikiyeho ni Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70, uyu mukobwa ejo kuwa gatandatu yari yagiye kwiyamamariza i Huye , ntabwo byamukundiye kuko atabonetse muri babandi icumi , asa nuwumviye inama yagiriwe na Sandrine Isheja kuko akimara guca imbere y’akanama nkemurampaka i Huye , bamuhaye No maze bamugira inama yo kujya kugeragereza ahandi none yagiye mu ntara y’Uburasirazuba.
I Huye ni uku yari yambaye
Hakurikiyeho uyu witwa Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71
Biragaragara ko abakobwa babuze amahirwe mu ntara zindi baje kugeragereza mu ntara y’ Uburasirazuba, uyu ni Ibuka Ines yari yiyamamaje mu ntara y’i Burengerazuba, uyu aha ntiyigeze uhabonera amahirwe kubera ko atatowe mu bagomba guhagararira iyi ntara muri Miss Rwanda, akigera imbere y’akanama nkemurampaka yatangaje ko yari yazize kugira ubwoba no kutigirira icyizere ariko magingo aya ngo byarakosotse kandi yizeye gutambuka.
Kugeza ubu abakobwa bari gusubiza neza ibibazo biri kubazwa, ntabwo byoroshye pe ndakubwiza ukuri , uyu ni Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70
Ku isaha ya saa 4:23, abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero w’akanya gato ari naho barabarurira amajwi buri mukobwa umwe muri aba yagiye abona hanyuma baze batangaza abakobwa bagiye gukomeza mu kindi cyiciro bahagarariye Intara y’Iburasirazuba muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nkuko bisanzwe bigenda , umukobwa urahabwa pass niwe uraba akomeje mu cyiciro gikurikira, abantu bose bakomeje kwibaza uko biragenda.
Ubu amatsiko ni menshi, imitima iri kudiha muri aba bakobwa, ese ndakomeza? cyangwa oya?, Mana mfasha , ni ndenga aha nzagushima Mana………. Ahaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!Abagize akanama nkemurampaka bamaze kugaruka ndetse ubu n’abakobwa bose bagiye kongera kugaruka bahagarare imbere y’akanama nkemurampaka hanyuma hatangazwe abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba ndetse hanamenyekane abasigaye ariko nabo bagifite amahirwe dore ko hasigaye Umujyi wa Kigali kandi nawo bemerewe kujya kwiyandikishayo bakongera bakagerageza amahirwe.
Ku isaa kumi n’imwe nibwo Isheja Sandrine uhagarariye akanama nkemurampaka yatangaje ko bahisemo abakobwa batandatu batorewe guserukira intara y’i Burasirazuba maze batangira guhamagarwa batyo. Abakomeje ni;
Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78
Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81
Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77
Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70
Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70
Inkuru bijyanye:
Photo: Hirwa Redemptus-Teradignews.rw