Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 bafatanyije n’abacyuye igihe mu gitaramo mva rugamba ndetse na njya rugamba-AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018, kuri Golden Turip hotel , i Nyamata mu karere ka Bugesera haraye habaye igikorwa cyiswe ‘Igitaramo Mvarugamba na Njyarugamba’ gihuza abakobwa babashije kujya mu mwiherero umwaka ushize wa 2017, ndetse n’abawurimo kuri ubu ari nabo barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Abakobwa 15 nibo bavuye ku rugamba mu gihe abakobwa 20 aribo bagiye ku rugamba kuri uyu mugoroba. Muri abo 15 bari bari muri Boot Camp umwaka ushize wa 2017 ababashije kuza ni Abakobwa 5 muri 15 bitabiriye iki gitaramo Mva Rugamba ari bo Nyampinga Iradukunda Elsa, Shimwa Geulda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Uwase Hirwa Honorine.

Ku rundi ruhande abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka nabo bagiye bahize bagaragaza imigabo n’imigambi ikubiyemo ibyo bazageraho mu gihe cy’umwaka, muri aba harimo uzegukana ikamba, ibisonga be bibiri ndetse n’abandi bose basigaye.

Bamwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga umwaka ushize wa 2017 (Ryatwawe na Miss Iradukunda Elsa), bakigera kuri Golden Tulip bahise bafata agafoto k’urwibutso arinako bagana aho bari bateguriwe hari hagiye kubera igitaramo.

Uwase Hirwa Honorine niwe watangiye avuga ibyo yagezeho. Yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ryamubereye umuyoboro w’imibereho ye myiza aha yavuze ko yari afite gahunda yo guteza imbere abahinzi n’aborozi. Umushinga wo gutuma abantu bisonanukirwa, bakamenya ko ari abanyarwanda, kurinda no gusigasira amashyamba. Yavuze ko yagerageje kubishyira mu bikorwa uko bijyanye n’ubushobozi buke yari afite.

Kalimpinya Queen yahigiye abanyarwanda kuzatangiza ubukanguramba bwigisha ku buzima b’imyororokere mu bigo by’amashuri. Yakoze ubukangurambaga mu bigo 10 ahandi ahashinga amatsinda ahoraho. Yasuye Akarere ka Gisagara akomokamo. Yafashije Umukecuru w’incike. Yitabiriye igikorwa cya Tembera u Rwanda, yateguye irushanwa rya National Street Competion aho bakunguriraga urubyiruko kwirinda virusi itera Sida babinyujije mu irushanwa ryo kubyina.

Umutoniwase Linda yavuze ko rwari urugendo rutoroshye. Yari yarahize gufasha abakora akazi ko mu rugo ku buryo babyaza umusaruro umushahara bahembwa aho yashize amatsinda mu mudugudu atuyemo, yashinze koperative y’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 kugera 35. Yubakiye umukecuru mu karere ka Nyarugenge inzu n’ubwiherero ndetse akaba yaranagiye muri Miss Africa Universty.

Shimwa Guelda yahize ko azashyiraho inzu abanyabugeni mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bugeni. Yahuye n’abanyabugeni ariko ntiyabasha kugera gushyiraho iyo nzu. Yasuye abanyeshuri bo mu Ntara y’amajyaruguru mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri aganira nabo.

Miss Rwada Iradukunda Elsa yari yarahize guteza imbere ibikorwa mu Rwanda. Yazengurutse igihugu cyose yibanda ku nganda zigitangira, zikora imyambaro ibiribwa… yumvise imbogamizi bahura nazo. Yazengurutse n’ibigo bitandukanye by’amashuri abishishikariza kugira uruhare muri gahunda ya Made in Rwanda sibyo gusa kandi Yanazengurutse ibihugu 5 bitandukanye aganiriza abanyarwanda bahatuye kuri made in Rwanda ndetse bagaraza ko bafite ubushake bwo kwitabira icyo gikorwa.

Elsa wahize byinshi ndetse akanabigeraho yakomeje avuga ko Yafashije abatihoboye, ahitamo abana 11 azafasha mu myaka 6 yose mu byo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abanyeshuri. Yasuye incike za Jenoside mu Karere ka Muhanga. Abantu 200 bavuwe indwara y’ishaza afatanyije n’ibitaro bya kabgayi.

Wari umwanya kandi w’abakobwa 20 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 wo kugira ngo bagaragaze ibyo bateganya kuzageza ku banyarwanda mu gihe baba batorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018 n’ubwo bitabuza n’utatowe kubikora.

Bitandukanye n’uko byakozwe mu mwaka ushize aho buri umwe yahigaga ku giti cye, ubu noneho bahize mu matsinda 2 aho rimwe rigizwe n’abakobwa 10. Aba bakobwa bose biyemeje kuzarangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda kandi bakazafatanya mu kwesa imihigo.
Bitandukanye n’uko byakozwe mu mwaka ushize aho buri umwe yahigaga ku giti cye, ubu noneho bahize mu matsinda 2 aho rimwe rigizwe n’abakobwa 10. Aba bakobwa bose biyemeje kuzarangwa n’ibyiza gusa.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up arikumwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwatangaje ko hazatoranywa imishinga ibiri myiza ikazaba ari yo ikurukiranwa by’umwihariko gusa ikazahurirwaho na ba Nyampinga bose.

Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yashimye ba Nyampinga bacyuye igihe ndetse abasaba kuzakomerazaho aho bari bageze, anasaba abagiye kubasimbura kuzitwara neza kuko imbere hari ibisitaza byinshi aha akaba Yagize ati:

Ibyo mwatangiye mubikomeze, nimusibira inyuma muzaba mugambaniye ibyabavunnye.”

Abahize imihigo yabasabye ko bakwiye kutazacika intege kuko bose batazabona ikamba, ahubwo ko bakwiye kuzarangwa n’ibikorwa kandi by’indashyikirwa.
Yagize ati:

Nimutabona ikamba ntimuzarekere guterekereza, muzese imihigo ndetse murenge na bakuru banyu. Mugomba gutekereza ko ubutumwa buruta intumwa. Iyo ubaye Nyampinga uba ubaye umuntu wo kwamamaza u Rwanda mu byiza. Ibyo bifite umumaro kuruta wowe.”

Uyu muhango wasojwe no gusangira ku ntango y’imihigo hagati y’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 na Bamporiki Edouard.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger