AmakuruImyidagaduroUrukundo

Miss Rusizi 2016 Umutesi Afsa yasezeranye n’umugabo umurusha imyaka 24

Umutesi Afsa Teta w’imyaka 21 wabaye nyampinga wa karere ka Rusizi kuva mu 2016 yakoze ubukwe n’umugabo w’umuherwe  muri ako karere ka Rusizi, Umugabo watunguye abantu benshi kubera imyaka 24 arusha uyu mukobwa bagiye kurwubakana.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Werurwe 2018 nibwo Aman Mudaheranwa Casmir ufite imyaka 45  yasabye anakwa umukunzi we  Umutesi Afsa Teta Miss wa karere ka Rusizi kuva mu mwaka wa   2016 kugeza ubu akaba atarasimburwa.

Miss wa kabari wa Rusizi n’umugabo we baribarabanje gusezerana imbere y’amategeko ku italiki ya 22 Werurwe 2018 umuhango wabereye murenge wa Kamembe,Kuri uyu wa 24 Werurwe 2018 nibwo hateganyijwe umuhango wo gusezerana mu idini ya Islam babarizwamo.

Mudaheranwa Aman Casmir aherutse gutangaza ko yakundiye Miss Afsa Umutesi imico ye myiza ndetse ashimangira ko atakuruwe cyane n’uburanga bw’uyu mukobwa. Ubwo yabazwaga  icyo avuga ku kuba agiye kurongora umukobwa aruta cyane dore ko amurusha imyaka 24 (imyaka uyu mugabo ubwe yiyemerera) yavuze ko iyo umuntu agiye kubaka havugwa  amagambo menshi yemeza ko uyu mukobwa akuze yakubaka urugo imyaka afite n’iyo amurusha si ikibazo kuribo.

Abantu babonye ubutumire bw’ubu bukwe hirya no hino kumbuga nkoranyambaga bagiye bavuga ko uyu mukobwa yaba akurikiye amafaranga yuyu mugabo atari urukundo, gusa Miss Afsa Umutesi we ahakana ibingibi avuga ko aribyo abantu bitekerereza ataribyo bimunjyanye ahubwo we anjyanywe n’urukundo asanze umugabo yakunze kandi yahisemo, iby’imyaka umugabo amurusha n’amafaranga ntacyo bivuze ku rukundo nyakuri.

Mudaheranwa Aman Casmir ni umucuruzi ufite imiturirwa itandukanye mu mujyi wa Kamembe ndetse n’ibindi bikorwa bitanga unyungu muri kariya karere . Amani arongoye uyu mukobwa uhiga abandi mu buranga mu karere ka Rusizi nyuma y’imyaka irindwi atandukanye n’umugore we.

 

Miss Umutesi Afsa Teta n’umugabo we Amani Casmir n’abari babaherekeje

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger