AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Nimwiza Meghan yatashye amaramasa mu irushanwa rya Miss World

Umunyarwandakazi Miss Nimwiza Meghan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2019, ntiyabashije kwegukana iri Kamba nyuma y’uko ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 14 Ukuboza 2019, aribwo ryaraye ribonye nyiraryo.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ririkubera mu Mujyi wa Lonres mu Bwongeleza, aaba ari naho ryatangiwe ku munsi w’ejo.

 

Nimwiza Meghan wari uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kwegukana iri kamba, ahubwo ryatashye muri Jamaica aho ryegukanywe na Toni-Ann Singh.

Nimwiza Meghan wagiye ahagarariye u Rwanda, yaserutse akenyeye kinyarwanda, ntiyabashije no kuza mu bakobwa 40 ba mbere bahize abandi.

Mu bakobwa 40 batoranyijwe, nabo hagombaga gutoranywamo abandi 12. Abatoranyijwe bakaba bakomoka muri Kenya, Nigeria, Brazil, Mexico, u Buhinde, Nepal, Philippines, Vietnam, Jamaica, u Bufaransa, u Burusiya na Cook Islands.

Muri 12 nabo hagombaga kuvamo 5 bajya mu cyiciro cya nyuma, abatoranyijwe ni abo muri Nigeria, Brazil, u Buhinde, Jamaica n’u Bufaransa.

Nyuma yo kubazwa n’akanama nkemurampaka, Toni-Ann Singh ukomoka muri Jamaica wari wanegukanye ikamba ry’uwahize abandi mu kugaragaza impano aho yaririmbye indirimbo ya Whitney Houston yitwa I have nothing, niwe wanegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi ahize bagenzi be.

Igisonga cya mbere cya Miss World cyabaye Roshelle McKinley ukomoka mu Bufaransa n’aho icya kabiri cyabaye Alanna Wanliss ukomoka mu Buhinde.

Tonn-Ann yegukanye ikamba rya Miss World 2019, aba umunya-Jamaica wa 4 uryegukanye nyuma ya Corole Joan Crawford(1963), Cindy Breakspeare(1976) na Lisa Hanna(1993).

Uwahagarariye Jamaica niwe wegukanye ikamba
Inzumbera byombi yatangiwemo ikamba
Miss Nimwiza Meghan wahagarariye u Rwanda yatashye amaramasa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger