AmakuruImyidagaduro

Miss Mwiseneza Josiane yasubije uwamubajije impamvu asigaye yarabaye mwiza

Miss wakunzwe n’abantu (Miss Popularity) Mwiseneza Josiane yasubije umwe mu bakunzi be wamubajije impamvu ari kugenda aba mwiza umunsi ku w’undi nyuma yo kwegukana iri kamba muri Miss Rwanda ya 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwe rwa Facebook, yabahaye umwanya wo kuganira nabo bakamubaza ibibazo bashaka nawe akihutira guhita abasubiza mu gihe kitarenze umunota umwe.

Yabajijwe ibibazo bitandukanye bikubiyemo ibijyanye na gahunda y’umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bato n’ibindi bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Umwe muri bo yamubajije agira ati” Miss wacu Mwiseneza Josiane kuki usigaye warabaye mwiza? Undi nawe nk’uko yari yabibijeje kubasubiza mu munota umwe, yahise amusubiza agira ati”Ni Imana yagize neza(…..).

Hari undi wamubajije amusaba ko yabamenyesha gahunda afite yo kwiyereka abakunzi be, dore ko bamaze igihe bavuga ko atakibamenyesha byinshi ku mushinga we. Aha Josiane yavuze ko ari gutegura igitaramo kizamuhuza n’abakunzi be.

Miss Josiane yagiranye ikiganiro n’abafana be, nyuma y’uko mu minsi ishyize umujyanama we Sunday Justin yari aherutse gutangaza ko uyu mukobwa aho ageze atagikeneye abafana kuko abafana bari bakenwe ubwo yari agihanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Uyu musore yakomeje avuga ko Josiane ubu akeneye abafatanya bikorwa mu mushinga we. Ibi yabivuze ubwo yasubizaga abafana bari bamaze iminsi batishimiye uburyo uyu mukobwa bitoreye asigaye agira ibintu ubwiru bakabimenya bibanje guca mu bitangazamakuru.

Uyu musore yavuze ko Mwiseneza agira inama atigeze ahwema gushyira muri gahunda ibyerekeranye n’umushyinga we nk’uko benshi bamaze igihe babivugaho, kuko we yatangiye gushakisha abatera nkunga n’abafanyabikorwa muri uyu mushyinga.

Ati “Nk’ubu urugero twabonye uzadufasha gushyira mu bikorwa, dusinya amasezerano nawe, ni ibintu bisaba ibiganiro, ingengo y’imari no kubyigaho ari nabyo tumaze iminsi turimo.”

Iyi Foto niyo yatumye Josiane abazwa impamvu yabaye mwiza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger