Miss Mwiseneza Josiane yagarutse ku kintu cyabanje kumugora akigera muri kaminuza
Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya nyampinga wakunzwe n’abantu benshi kurusha abandi (Miss Populality), muri uyu mwaka wa 2019, yakomoje ku bintu bitandukanye byamugoye akigera muri kaminuza ari gukomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze.
Mwiseneza Josiane ubu uri kwiga muri Ines-Ruhengeri. Yavuze ko mu minsi ya mbere y’ishuri byari bigoye cyane kuko yasanze abanyeshuri bose bamuzi ariko we atabazi, kuburyo yatambukaga mu kigo benshi bakamuhamagara kandi we atabazi.
Gusa ngo nyuma yaje kumenyerana na bo, atangira kugira inshuti z’abanyeshuri kuburyo ubu yamaze kumenyerana na bo.
Yaragize ati “Byarangoraga kuko natambukaga nkumva umuntu arampamagaye, ariko ubu bamwe ni bagenzi banjye, nanjye namaze kuba mugenzi wabo”.
Miss Josiane avuga ko yahisemo kwiga kaminuza muri INES-Ruhengeri, kubera ko yari asanzwe akunda aka gace k’Amajyaruguru kandi ngo amaze no kuhagera yarahishimiye.
Abanyeshuri bigana na Miss Josiane ngo bamaze kumumenyera, icyakora abandi bo mu kigo batigana ntabwo baramumenyera neza. Ikindi kandi ngo abarimu ntabwo bamufata nk’umuntu udasanzwe, kuko yaba amasomo cyangwa imikoro baba bafata abanyeshuri kimwe nta byo kujonjora.
Miss Mwiseneza Josiane ari gukomereza amasomo ye muri Ines- Ruhengeri aho akurikiranye ishami ry’iby’ubukungu, akaba yemeza ko kugeza ubu amasomo ari kugenda neza kandi ko na we akomeje kugerageza kwishakamo imbaraga zizamufasha gutsinda neza.