Miss Mwiseneza Josiane agiye gutangiriza ibikorwa bye i Rwamagana afatanyije n’ibyamamare mu gusetsa
Miss Mwiseneza Josiane wamamaye kurusha abandi muri 2019, agiye gutangiza ibikorwa bye byo kurwanya Igwingira ry’abana aho azabitangirira mu Karere ka Rwamagana afatanyije n’abanyarwenya bakunzwe na benshi hano mu Rwanda.
Miss Mwiseneza afite umushinga wo kuzumvisha ababyeyi akamaro ko kugaburira abana indyo yuzuye bakiri bato kandi ababyeyi bagatangira kurya neza bagitwite kugira ngo bifashe umwana akiri mu nda ya Nyina.
Miss Mwiseneza avuga ko agiye gutangirira igikorwa cye muri Rwamagana kandi ngo ni intangiriro y’igikorwa cye, icyo yise ‘introduction’.
Gusa ngo umushinga ntarawinjiramo nyirizina.
Ati: “ Mu by’ukuri umushinga sindawinjiramo nyirizina. Ni nk’umusogongero, nzifashisha uburyo bw’udukino tugufi( sketches) nk’uko bariya bantu babimenyereye, babinyuzemo ubutumwa nk’uko wabibonye.”
Miss Mwiseneza avuga ko muri iki gikorwa azifatanya n’abandi bayobozi batandukanye bazatanga ibiganiro bikubiyemo ubutumwa buzungura byinshi ababyeyi, uburyo bafata abana babo neza bakiri bato kugira babarinde kugwingira.
Yemeje ko kwinjira miri uyu muhango ari Ubuntu kugira ngo hakomeze gusigasirwa ubuzima bwiza bw’umwana w’umunyarwa.
Mwiseneza yanavuze ko yahisemo gucisha ubutumwa mu bakina ‘comedy’ ngo kubera ko Comedy ari kimwe mu bintu bitanga ubutumwa bwiza kandi vuba bitewe n’uko iba inogeye amatwi kandi banshi banayishimiye.
Ngo kuba yarahisemo kuzakorana n’abahanga muri comedy mu Rwanda ngo ni uko azi neza ko ari abantu bakunzwe kandi ubutumwa batanga bwagera kuri benshi kurusha uko we yahagarara imbere y’abantu akavuga.
Kwinjira mu mushinga we mu buryo butaziguye ngo ari kubitunganya azabimenyesha abakunzi be vuba.
Abanyarwenya Miss Mwiseneza Josiane azifashisha mu gutambutsa ubutumwa bwe bwo kurwanya ikibazo cy’igwingira barimo: Japhet, 5K Ethiene, Clapton Kibonge,Njunga,Samusure na Kankwanze.
Miss Mwiseneza Josiane agiye gutangiza iki gikorwa mu gihe imibare yerekena uko ikibazo cyo kugwingira gihagaze ivuga ko Akarere ka mbere kigaragaramo ari Nyabihu, Akarere ka Rwamagana kakaba kari mu dufite umubare w’abana bagwingiye uri hasi.