AmakuruAmakuru ashushye

Miss Mutesi Jolly yasubije igitekerezo cya Ange Kagame ku irushanwa rya Miss Rwanda

Mu ijoro ryo kuri uyu wa  Kane taliki ya 07 Gashyantare 2019, Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagarutse ku gitekerezo cyatanzwe na Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repuubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yagaragazaga icyahindurwa mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Ange Kagame abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yanditse agaragaza imbogamizi mu mibarize ibaho hifashishijwe indimi z’amahanga cyane cyane Icyongereza dore ko aricyo gikoreshwa cyane abakobwa bitabiriye irushanwa bavuga zimwe mu mishinga yabo.

Yifuzaga ko abagize akanama nkemurampaka bazajya bagerageza kubaza abakobwa bitabiriye irushanwa mu rurimi bumva neza ndetse n’Ikinyarwanda kikarushaho guhabwa Agaciro. Ibi yabikomojeho ananenga imwe mu mivugire itumvikana ya bamwe mu bagomba kubaza ibibazo aba bakobwa.

Kuwa Gatandatu, tariki 26 Mutarama 2019, byagaragaye ko hari abakobwa bahatanaga bagize imbogamizi z’ururimi rw’Icyongereza ndetse bibagiraho ingaruka zatumye batsindwa, kuko hari abagowe cyane n’ururimi rw’Icyongereza basobanura imishinga yabo.

Mu kiganiro  yagiranye na KT Press, Mutesi Jolly avuga ko ubusanzwe umuntu yatanga igitekerezo cye uko abyumva ariko ko bitavuze ko ibyo avuze bitaba ihame nta kuka ko ari byo bandebereho.

Ati “ [Avanga Icyongereza n’Ikinyarwanda]. Ah, Nkekako abantu baba bafite ibitekerezo byabo. Tureke kwirengagiza ko,[you should] ushobora gutanga opinion[igitekerezo] yawe, nanjye ngatanga iyanjye, na we agatanga iye ariko nanone opinion[igitekerezo] yawe  ntabwo ari igipimo cy’imyumvire myiza cy’abantu bagomba kugenderaho.”

Yongeyeho ko “ It is not the standard measure of the most right thing that is ought to be done by the public. Ushobora kuyitanga ikaba nziza bitewe n’uko ufite ubumenyi buhagije, kimwe nk’uko ushobora kuyitanga ufite ubumenyi bucye,ugasanga watandukiriye.”

Miss Jolly, ni umwe u bari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2019, bashinjwe cyane n’abakurikiranira hafi iri rushanwa, bavuga ko yavuze icyongereza gikennye ubwo yabazaga abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Mutesi Jolly atangaza ibi mu gihe abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo ko Ikinyarwanda cyahabwa umwanya w’ibanze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kuko bose bavugaga ko ururimi rw’Icyongereza rugora cyane abarushanwa.

Hari nabavuze ko ururimi rw’Icyongereza rutari rukwiye kwitabwaho cyane kuko n’ubusanzwe rudakoreshwa n’Abanyarwanda benshi kandi muri rusange iri rushanwa ari iry’Abanyarwanda.

Miss Rwanda 2019, Miss Jolly yagaragayemo ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yegukanwe na Nimwiza Meghan wahise yambikwa ikamba agahabwa n’ibihembo bitandukanye ubaye Miss ahabwa..

Miss Jolly yasubije ibibazo byibazwaga na benshi ku irushanwa rya Miss Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger