Imyidagaduro

Miss Jolly yagize icyo asubiza abavuga ko bamutinya

Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly abajijwe impamvu bamwe mu bakobwa bavuga ko bamutinya yasubije ko na we ubwe abyumva ariko akaba atazi impamvu nyamukuru ibitera cyane ko ngo nta shusho y’igikoko aba yambaye.

Yavuze ibi nyuma y’uko abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019 bavugaga ko bajyaga imbere y’akanama nkemurampaka bafite ubwoba batinya Mutesi Jolly wari umwe mu bakemurampaka abaza mu rurimi rw’cyongereza.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na KT Radio, yavuze ko iyo yumva abantu cyane cyane abakobwa bamutinya na webimubera urujijo kubera ko ngo nta mwambaro w’igikoko aba yambaye.

Miss Jolly Mutesi yagize ati:” Mu by’ukuri ibyo bintu nanjye ndabyumva ariko mbiburira igisubizo, ni ikibazo rwose ntabona uko nsubiza, ariya marushanwa nayanyuzemo ndi umuntu udateye ubwoba yewe n’ibibazo nabazaga mu irushanwa ry’ubwiza (Miss Rwanda )riheruka abana nababazaga ibibazo byoroshye cyane, sinzi rero abantinya icyo babiheraho keretse tubabajije naho njyewe simbizi pe”.

Yakomeje agira ati:”No ku musozo w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 nabazaga ibibazo byari byanditse nk’uko abandi babisomaga ariko iyo uri umuntu uzwi byorohera abantu kukuvuga naho njyewe hari ibitamfataho iyo mbibonye ndaseka nkabyihorera.”

Yasoje avuga ko hari ibintu biba bigoranye kubyumva aho avuga ko abantu bashobora gutanga ibitekerezo byabo ariko nanone akavuga ko ibitekerezo byabo bitagenderwaho nk’ihame aha akaba yasubizaga abantu bakunze kugaruka ku kibazo cy’impamvu Miss w’u Rwanda atabazwa mu Kinyarwanda aho yavuze ko biri mu mahame agenga irushanwa kandi ngo buri mukobwa aba agomba kumenya nibura rumwe mu ndimi zo hanze ni ukuvuga igifaransa cyangwa icyongereza.

Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda mu 2016 , akunze kuba ari umukemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda, mu 2019 abantu banshi bakunze kumunenga bamushinja gutera ubwoba abahataniraga ikamba ababaza ibibazo bigoye ndetse n’icyongereza akakibabazamo avuga amagambo akomeye ndetse amwe akanayavuga nabi bigatuma ubazwa adasubiza neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger