Miss Ingabire Grace ntiyahiriwe n’agace ka mbere yari ahataniye muri Miss World 2021
Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza kurwego rw’Isi ‘ Miss World 2021’ ntiyahiriwe n’agace ka ‘Head to head Challenge’ gatanga amahirwe akomeye ku mukobwa wifuza gutsinda irushanwa.
Abakobwa umunani batsinze muri kariya gace bahise babona itike yo kujya muri 30 ba mbere bakomeza bazavamo Nyampinga w’Isi 2021.
Aba bakobwa barimo Umunya-Nepal, Paraguay, Venezuela, Botswana, Cameroon, Philippines, Cote d’ivoire [Yatsinze icyiciro cyo kumurika imideli gakondo n’iyindi, byari byamuhesheje amahirwe n’ubundi yo kujya muri 30] ndetse n’umunya-Nicaragua.
Abakobwa 16 nibo batsinze agace ka ‘Head to head Challenge’
Mu gace ka ‘Head to head Challenge’ abakobwa babajijwe ibibazo na Tonni-Ann Singh wabaye Miss World 2019 ndetse na Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016.
Imibare igaragaza ko abarenga miliyari ebyiri bakurikira ibi biganiro byo mu matsinda.
Mu gace Miss Ingabire Grace yari agahuriyemo na Pamela Ubaezuonu wo muri Ireland, Celine Van Ouytsel wo mu Belgium, Andrea Aguilera wo muri Colombia, Alvinette Soliana wo muri Curacao na Emilia Lepomak wa Finland.
Dore uko nagiye batsinda mu matsinda bari bahatanyemo .
Mu itsinda rya mbere hatsinze umukobwa wo muri Nepal,
Umunya-Indonesia yabaye uwa mbere mu itsinda rya Kabiri,
Umunya-Paraguay ni we wa mbere mu itsinda rya Gatatu,
Umukobwa wo muri Cayman Island yabaye uwa mbere mu itsinda rya kane.
Mu itsinda rya Gatanu, umunya-Venezuela ni we watsinz,
Mu itsinda rya Gatandatu hatsinze umunya-Trinidad&Tobaco,
Umunya-Mongolia yatsinze mu itsinda rya karindwi .
Umunya-Botswana yahize abandi mu itsinda rya munani.
Umukobwa wo muri Vietnam ni we watsinze mu itsinda rya cyenda,
Umunya-Cameroon yabaye uwa mbere mu itsinda rya cumi,
Umunya-Philippines yahize abandi mu itsinda rya 11.
Mu itsinda rya 12 hatsinze umunya-Mexico ,
Mu itsinda rya 13 ari naryo Miss Ingabire Grace yabarizwagamo hatsinze umunya-Colombia.
Umunya-Cote d’ivoire yatsinze mu itsinda rya 14,
Umunya-Nicaragua ahigika abandi mu itsinda rya 15 ,
Umunya-Haiti yahize abandi mu itsinda rya 16.
Hagati aho Umunya-Cote d’ivoire akomeje kwigaragaza muri iri rushanwa, dore ko yanahize abandi mu kumurika imideli gakondo.
Abakobwa umunani bahise babona itike yo kujya muri 30 ba mbere ni Umunya-Nepal, Paraguay, Venezuela, Botswana, Cameroon, Philippines, umunya-Nicaragua, ndetse n’umukobwa uhagarariye Cote d’ivoire uyu yariyatsinze icyiciro cyo kumurika imideli gakondo n’iyindi, byari byamuhesheje amahirwe n’ubundi yo kujya muri 30 .
Abategura iri rushanwa basaba buri wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.
Gutora cyane Miss Ingabire Grace byamufasha kugera muri 40 bazavamo uwegukana ikamba rya Miss World 2021.
Bamwe mu bakobwa bagiye baserukira u Rwanda mu bihe bitandukanye nubwo batigeze berura ngo bavuge impamvu itumà badatorwa cyane bumvikana bavuga ko iyo baza gutorwa kandi Abanyarwanda bakagaragaza ko babashyigikiye baba barageze aharenze aho bagarukiye mu irushanwa.
Bivuze ko badashyigikirwa uko bikwiye cyangwa ngo batorwe uko byakagombye dore ko hari abavuga ko usanga n’amajwi bagiye babona mu irushanwa, babaga batowe n’abo mu miryango y’iwabo n’inshuti za hafi.
Gusa, ariko hari abavuga ko gutora muri aya marushanwa bigoye, ku buryo gufata umwanya wo kumanura [Download] Application Mobstar ya Miss World ukayishyira muri telefoni, ugashakisha ahanditse Miss Ingabire Grace ari ikizamini.
Kurundi ruhande hari abavuga ko atari buri Munyarwanda ubasha gukoresha internet cyangwa se afite ‘Smartphone’ yamworohereza gutora nk’uko bikwiye.
‘Head to Head Challenge’ ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n’abaryitabiriye.
Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n’uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa.