Miss Elsa yatangiye icyiciro cya kabiri cy’umushinga we (Amafoto)
Mu rwego rwo gukomeza gukora ibikorwa bijyanye n’umushinga we Miss Rwanda 2017 “Iradukunda Elsa” akomeje ibikorwa byo gusura inganda zikorera mu Rwanda mu rwego rwo kuziteza imbere no kungurana inama na banyirazo.
Kuri uyu wa mbere tariki 28 kanama 2017 , Miss Elsa ari kumwe na bamwe mu bakobwa bari kumwe nawe mu irushanwa [Umutoni Pamela na Umutoni Tracy Ford]. Basuye inganda zikorera mu ntara y’Amajyaruguru.
Aba bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 basuye uruganda rwa Hollanda FairFoods rukora Chips zitwa Winnaz, ruherereye mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Uru ruganda rwaje ari kimwe mu bisubizo byo kongerera agaciro ibirayi byo mu Rwanda no gufasha igihugu kugabanya amadevize gitanga hanze kigura ibicuruzwa nka Chips.
Bavuye muri uru ruganda basura uruganda rwitwa Uburanga Products Ltd rukora ibikoresho by’isuku birimo amavuta yo kwisiga, amasabune n’ibindi bikoresho bitandukanye bijyanye no kwisukura. Uru ruganda narwo rukaba ruherereye mu karere ka Musanze mu natara y’Amajyaruguru.
Uru ruganda rwashinzwe na Nshimyumuremyi Céphas w’imyaka 30 wanagiye yegukana ibihembo kubera guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kugaragaza ubuhanga mu gushabika, muri 2013 Céphas washinze Uburanga Products Ltd yegukanye igihembo cya miliyoni 3,5 nk’uwakoze umushinga wa mbere mu gihugu, mu rubyiruko mu irushanwa ritegurwa buri mwaka na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu itumanaho (MYICT).
Miss Iradukunda Elsa, Umutoni Pamela na Umutoni Tracy Ford basura izi nganda baganiriye n’aba nyirazo bungurana inama cyane ku byatuma zikomeza kumenyekana ku rwego ruruta urwo ziriho muri iki gihe, bashishikarije aba barwiyemezamirimo gukanguka bagakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari kimwe mu biri gutera imbere umunsi ku wundi ndetse zikaba zikoreshwa na benshi mu Rwanda.
Miss Elsa n’itsinda ry’abari bamuherekeje batemberejwe muri izi nganda berekwa uko ibikorerwamo bimeze ndetse n’ubuziranenge bifite.
Miss Elsa Iradukunda afite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yahaye inyito ya “Use Rwanda Where Rwanda”, ugamije kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu ndetse kuri ubu ibyo yambara no mu bikoresho yifashisha akunze kubyibandaho.
Amafoto:Miss Rwanda/Instagram
Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS