Miss Elsa yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage
Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa uri mu ruzinduko i Burayi, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar.
Ibi biganiro byibanze ahanini ku bufasha uyu mukobwa azahabwa mu kurushaho kuzuza inshingano ze nka Nyampinga. Iki kiri mu bihembo yahawe n’uruganda Sebamed ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri Gashyantare 2017.
Mu biganiro Miss Elsa yagiranye na Amasaderi Igor Cesar yamusabye ko abanyarwanda baba mu Budage bashyirirwaho uburyo bworoshye bwo kubona ibikorerwa iwabo, yongeye kumusaba ko habaho gufatanya hagati y’inzego za Ambasade zishinzwe imenyekanisha bikorwa kugira ngo n’ibikorerwa mu Rwanda bibashe kugera ku banyarwanda batuye muri kiriye gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yishimiye ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa, avuga ko yishimiye ukuntu uyu mukobwa ukiri muto ashishikajwe no gukundisha abanyarwanda ibikorerwa iwabo no kubigeza ku batabasha kubibona ku buryo bworoshye.
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yatangiye urugendo rwe ku wa 24 Nzeri 2017, yabanje kujya mu Budage akomereze mu bindi bihugu bitandukanye aho azamara amezi abiri arengaho iminsi mike. Atangira urugendo rwe , mu Budage, Miss Iradukunda Elsa i Frankfurt mu Mujyi wa Boppat aho yagiye guhera urugendo rwe ruzasozwa tariki ya 29 Ugushyingo 2017.
Mu Mujyi wa Boppat yari yahasuye umwe mu bafatanyabikorwa w’irushanwa rya Miss Rwanda nk’uko yari yarabyemerewe atsinda. Ni uruganda rwa Sebapharma rukora amavuta n’ibindi bikoresho bya Sebamed bigakwirakwizwa na Kipharma ikorera mu Rwanda.
Elsa azava i Frankfurt ahite atangira urugendo rwo kuzenguruka mu bice bitandukanye akora ubukangurambaga no gukundisha abantu ibyakorewe mu Rwanda. Iyi gahunda izabera mu Mujyi wa Berlin, muri Sweden ndetse no mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2017, Nyampinga w’u Rwanda azahita yerekeza muri Singapore gutangira umwiherero w’iminsi icyenda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss World.
Nyampinga Iradukunda Elsa mu marushanwa ya Miss World 2017, azahatana n’abakobwa 129 mu Bushinwa, ni uwa kabiri ugiye guserukira u Rwanda muri Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly waryitabiriye muri 2016 ubwo ryegukanwaga na Stephanie Del Valle ukomoka muri Puerto Rico, we agataha amara masa.
Miss World y’uyu mwaka izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye irimo Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasorezwa mu birori nyamukuru bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2017. Rigiye kuba ku nshuro ya 67, Umukobwa wa mbere yambitswe ikamba rya Miss World 1951, icyo gihe hatowe uwitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS