Miss Elsa agiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga
Miss Elsa Iradukunda agiye guhararira U Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss world rizabera mu gihugu cy’Ubushinwa mu kuboza uyu mwaka wa 2017.
Elsa akaba ari mu bakobwa 13o bazaturuka ku migabane itandukanye y’isi bagiye guhatanira ikamba ry’iri rushanwa, akazaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda ruzaba rugiye guhagararirwa muriri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 67.
Iri rushanwa ryatangiye mu 1951 , aho ku nshuro ya mbere ryegukanywe na Kiki Håkansson ukomoka muri Sweeden.
Imijyi itandukanye yo mu Bushinwa niyo yatoranijwe ngo izakire iri rushanwa rizamara ibyumweru bitatu , iyo mijyi ikaba ari Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen aho iri rushanwa rizasorezwa.
Miss Mutesi Jolly niwe wahagarariye u Rwanda muri aya marushanwa umwaka ushize , aho yari ari guhatana n’abakobwa bagera ku 120, gusa akaza kugaruka mu Rwanda nta kamba na rimwe abashije kwegukana.
Mutesi Jolly yanenzwe bikomeye kuba yarasabwe kwerekana impano yihariye afite akaza gutambukana agaseke , ibintu byanatumye atakaza amanota kuko abenshi bifuzaga ko nibura yari kugaragara akaboha nkuko abandi bagaragaje impano zihariye zirimo gucuranga ibicurangisho byihariye bya muzika , kubyina ndetse n’izindi zitandukanye.
Abakobwa b’abanyarwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga nk’aya bagiye banengwa kwambara imyenda ya Bikini abenshi mu banyarwanda bafata nk’ihabanye n’umuco nyarwanda ndetse ntibatinye guha inkwenene ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye bagerageza kuyambara.
Umwaka washize inkuru yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga n’iya Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational yabereye muri Poland mu mpera za 2016 , iri rushanwa rikaza kurangira uyu mukobwa aje muri 25 bitwaye neza mu bihugu bitandukanye byari byitabiriye .Naho Srinidhi Ramesh Shetty ukomoka mu Buhinde akaza kuryegukana.
Miss Wold y’uyu mwaka ifite umwihariko wo kuba abahatana bazatorerwa cyane ku mbuga nkoranyambaga , ibi bikazaba iturufu ku bazaba bafite umurindi mwinshi wo gushyigikirwa .
Iri rushanwa rizatangira tariki 18 ugushyingo 2017 mu mijyi twababwiye haruguru rize gusozwa mu kuboza mu nzu imaze kogera mu kwakira ibirori bikomeye ku mugabane w’Iburayi izwi nka Shenzhen Dayun Arena stadium yakira abantu basaga 60000.
Iri rushanwa ryihariye kukuba ribera mu bihugu bikomeye ku isi dore ko n’iryubushize ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .
Umwaka ushize ikamba rya Miss World ryambitswe Stephanie Del Valle, yagaragiwe n’ibisonga bibiri Yaritza Reyes wo muri Dominican Republic naho igisonga cya kabiri ni Natasha Mannuela wo muri Indonesia.