AmakuruAmakuru ashushye

Miss Earth2018: Umutoniwase Anastasie aracyafite icyizere cyo kuza mu myanya y’imbere

Miss Umutoniwase Amastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2018, riri kubera muri Phillipines aracyafite icyizere cyo kurisoza ari mu myanya y’imbere n’ubwo atakunze guhirirwa n’ibyiciro byatambutse.

Anastasie yatangaje ibi, mu gihe habura iminsi 2 gusa kugira ngo hagaragazwe ku mugaragaro umukobwa wahize abandi muri iri rushanwa hakurikijwe uko yagiye arusha bagenzi be muri buri duce bagiye bahuriramo bityo akambikwa ikamba rya nyampinga w’ibidukikije ku Isi, Miss Earth.

Umutoniwase ari mu itsinda ryiswe ‘Fire’ rimaze kwiyerekana mu byiciro bitandukanye birimo icyo mu mwambaro wo kugaragaza imiterere uzwi nka bikini, kwambara amakanzu maremare, imyenda yambarwa mu bushyuhe no kwerekana impano.

Icyiciro cyo kwerekana impano, Umutoniwase na bagenzi be babana mu itsinda rimwe ntibigeze bagihatana mo kuko bari bagiye gufungura ikirwa cyitwa Boracay.

Yavuze ko nubwo atagize amahiwe yo kwegukana imidali mu duce twarangiye, hakiri amahiwe menshi y’uko yazaza mu myanya y’imbere nubwo atazi uko abandi bakobwa bataba mu itsinda rimwe ibyabo bihagaze.

Yagize ati “Birashoboka ko nshobora kuza mu mu myanya y’imbere ariko sinabihamya neza kubera ko andi matsinda tudakunda kumenya uko bimeze ngo umuntu abe yamenya uko yiha amanota.”

Miss Anastasie w’imyaka 18 ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth2018 ahanganyemo n’abakobwa 89 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Yerekeje muri iri rushanwa kuwa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018. Icyo gihe yari yakerereweho iminsi itandatu ugereranyije n’igihe bagenzi be bagereye aho irushanwa ribera.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizashirwaho akadomo kuwa Gatandatu taliki ya 3 Ugushyingo 2018. Ibi birori bizaba i saa sita z’amanywa ku isaha y’ i Kigali [saa kumi n’imwe muri Philippines] mu nzu y’imyidagaduro ya Mall of Asia Arena.

Miss Umutoniwase afite icyizere cyo kuzabona umwanya ushimishije
Anastasie ahagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2018

Twitter
WhatsApp
FbMessenger