AmakuruImyidagaduro

Miss Earth2018: Hiyongereyemo ikindi cyiciro cyogutorera kuri Internet

Irushanwa rya Miss Earth ryitabiriwe n’umukobwa w’umunyarwandakazi Miss Umutoniwase Anastasie ririkubera mu gihugu cya Phillipines hongewemo icyiciro  aho hazarebwa umukobwa uhiga abandi mugutorwa n’abantu benshi kuri murandasi (Internet).

Iki cyiciro gishya cyiswe ‘Eco-Media Beauty’ gutora bizatangira kuwa 23 Ukwakira . Ku ushaka gutora muri iki cyiciro biramusaba kujya ku rubuga rwa Facebook na Instagram rwa Miss Earth agakunda ifoto (Like) y’umukobwa ashaka cyangwa agasangiza abamukurikira (Share) icyogihe azaba yongereye amahirwe umukobwa yahisemo

Nyuma y’ibyo akanama nkemurampaka kazatanga amanota  kagendeye  ku buryo umukobwa yakurikiwe cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Umukobwa uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa Miss Umutoniwase Anastasie ari mu itsinda ryiswe ‘Fire’ riherutse guhatana abakobwa biyerekana mu mwambaro wa bikini gusa aka gace ntikamuhiriye kuko ntagihembo yakuyemo muri bitatu byatanzwe.

Miss Anastasie azongera guhatana we n’itsinda rye ku wa 22 Ukwakira icyo gihe bazahatana bambaye amakanzu maremare yo gusohokana ku mugoroba ‘Long gown wear’. Iri rushanwa rizarangira kuwa 3 Ugushyingo Ibirori byo kurisoza hatangwa ikamba  bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay aho muri Phillipines.

Miss Earth irushanwa ry’ubwiza ririkubera muri Phillipines 
Miss Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda muri ayamarushanwa ya Miss Earth muri Phillipines 
Miss Umutoniwase Anastasie
Twitter
WhatsApp
FbMessenger