AmakuruImyidagaduro

Miss Earth: Anastasie yatashye amara masa ikamba ryegukanwa n’uwo muri Vietnam

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018, muri Philipine habareye finali y’irushanwa rya Nyampinga w’ibidukikije, Miss Earth 2018, ikamba ryegukanwa na Phuong Khanh Nguyen wo muri Vietnam mu gihe Miss Umutoniwase Anastasie wari uhagarariye u Rwanda yatashye amara masa.

Umunya-Vietnam Phuong Khanh Nguyen ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth 2018, mu gihe umukobwa wo muri Australia Melanie Mader yabaye Nyampinga w’umwuka ‘Miss Air 2018’,  Umunya Colombia witwa Colombia, Valeria Ayos aba Nyampinga w’amazi ‘Miss water 2018’ naho Nyampinga w’umuriro ‘Miss Fire 2018’ aba umunya-Mexico, Melissa Flores.

Ubwo hatorwaga Miss Earth 2018, abaje muri 18 ba mbere ni abakobwa bahagarariye ibihugu bya Netherlands Chile, Romania, Brazil, Japan, Portugal, Slovenia, South Africa, Italy, Philippines, Ghana, Colombia, Vietnam, Montenegro, Venezuela, Austria, Nepal, Mexico.

Mu birori byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines, Karen Ibasco wo muri Philippines wari Miss Earth 2017 yahise yambika ikamba uyu mukobwa wo muri Vietnam umusimbuye.

Ibi birori byari biyobowe na Deakinitis usanzwe amenyereweho kuyobora ibirori bikomeye mu gihe umuhanzi Brian McKnight wo muri Amerika ari we waririmbye muri ibi birori.

Mu bihembo byose byatanzwe kuri Final y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, Miss Umutoniwase Anastasie, ntabwo yabashije kugira igihembo na kimwe atsindira. Uyu mukobwa akaba yasezerewe ku ikubitiro ubwo hatorwaga abakobwa bagera kuri kimwe cya kabiri cy’irangiza barimo abo muri Netherlands, Chile, Romania, Brazil, Japan, Portugal, Slovenia, South Africa na Italy.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero yerekeje muri Philippines ndetse akaba yaragiye akerewe bigatuma hari ibyiciro yacikanwe.

Iri rushanwa rya Miss Earth riba buri mwaka ryatangiye mu 2001, uyu mwaka abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ni bo bahataniraga iri kamba.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 18, rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Umunye-Vietnam wambitswe ikamba
Miss Umutoniwase Anastasie yatashye ubusa nta gihembo na kimwe
Bakoze imyiyerekano itandukanye

Brian McKnight wo muri Amerika ari we waririmbye muri ibi birori.

Ahabereye ibi birori

Twitter
WhatsApp
FbMessenger