Miss Earth 2018: Umutoniwase Anastasie yasanze abandi batangiye irushanwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero yerekeje muri Philippines aho agiye guhatanira ikamba rya Miss Earth 2018 ryamaze gutangira adahari.
Ahagana mu ma saa saba kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018, uyu mukobwa w’imyaka 18 yari ari ku kibuga cy’indege, ari kumwe n’abo mu muryango we, n’inshuti ze baje kumuherekeza aho yari agiye kwerekeza muri Phillipine.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagarutse ku cyaba cyaratumye akererwa kugenda avuga ko byatewe n’uko yari akiri mu myiteguro. Kuba abandi barahageze kare kandi bakaba baratangiye kurushanwa ndetse imidari ya mbere ikaba yaratanzwe, Anastasie yavuze ko nta kintu kinini yumva yahombye ku buryo yatakaza icyizere cyo kwegukana ikamba.
Ejo ku wa Kane tariki ya 11 Ukwakira 2018, abakobwa bagera kuri 90 bagiye guhatanira iri kamba bahuriye muri Philippines berekanwa ku mugaragaro bambaye umwenda wo kogana uzwi nka Bikini, itavugwaho rumwe n’abanyarwanda ariko Umutoniwase Anastasie ugomba guhagararira u Rwanda akaba yaravuze ko yiteguye kuzayambara.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abakobwa bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa ry’ubwiza rigamije kurengera ibidukikije (Miss Earth), batangiye kugera muri Phillipines aho rigomba kubera gusa ariko Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity akanatsindira guhagararira u Rwanda binyuze mu irushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018 nta bwo yari yakahageze.