Miss Earth 2018: Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda akomeje kwisanga mu myanya y’inyuma mu batorwa ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyarwanda kazi Umutoniwase Anastasie uhagararaiye u Rwanda mu irushsnwa ry’ubwiza rya Miss Earth2018, akomeje kwisanga mu myanya y’inyuma mu batorwa biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Aya matota yatangiye ku wambere taliki ya 23 Ukwakira 2018, aho amafoto y’abakobwa 90 bahatana yashyizwe ahagaragara kugira ngo habashe gutorwa umukobwa agaragara neza mu maso y’umutora.
Nyuma yo gushyirwa ahagaragara kw’aya mafoto bisaba ko wemeza kuri ‘like’ y’ifoto y’umukobwa wo mu gihugu yawe wifuza gutora kugira ngo ube umuhaye amahirwe hanyuma ukayisangiza n’inshuti zawe.
Iki cyiciro gishya muri iri rushanwa cyajemo uyu mwaka, cyatangajwe kuri uyu wa Gatandatu cyitwa ‘Eco-Media Beauty’.
Bivuze ko buri mukobwa wese witabiriye irushanwa afite amahirwe yo gutorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zemewe gukoreshwa muri iri rushanwa.
Amanota azava ku mbuga nkoranyambaga azahuzwa n’ayo akanama nkemurampaka kazatanga kagendeye ku buryo umukobwa yakurikiwe cyane kurusha abandi kuri izi mbuga, ndetse n’uko irushanwa ryamenyekanye birushijeho bimuturutseho yaba mbere cyangwa ubwo ryari ryaratangiye.
Abakobwa barimo ukomoka muri Venezuela ufite amajwi asaga ibihumbi icyenda yo ku itora ryo ku rubuga rwa Instagram, n’uwo muri Indonesia ufite asaga ibihumbi icumi uyoboye ku rutonde rw’icumi bafite amajwi menshi kuri Facebook nibo bahagarariye abandi mu gutorwa cyane.
Umukobwa uri ku mwanya wa cumi afite amajwi atari munsi y’igihumbi, mu gihe Umutoniwase Anastasie agaragara mu nsi yabo cyane kuko afite amajwi 372 kuri Facebook na 711 kuri Instagram.
Biteganyijwe ko uwahize abandi muri iki cyiciro, azamenyekana kuwa 3 Ugushyingo 2018, ahite animurwa mu cyiciro kibanziriza icyanyumaUmukobwa uzahiga abandi muri iki cyiciro azatangazwa ku wa 3 Ugushyingo ahite ajya mu kibanziriza icya nyuma. Uwo munsi ni nawo hazatorwaho Miss Earth 2018.