Miss Bahati Grace yasubiye mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo
Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu 2009 yasubiye mu buzima bw’urukundo nyuma yo kubyarana na William Muhire wamamaye nka K8 Kavuyo bagatandukana bigatuma asa n’uzinutswe urukundo.
Amakuru aturuka mu nshuti za Bahati avuga ko asigaye akundana n’umusore witwa Parfait na we w’Umunyarwanda ariko uba muri Canada ndetse ngo urukundo rwabo ruragana heza.
Aba bombi barateganya kubyereka inshuti n’imiryango ndetse ngo mu mwaka utaha wa 2019 uyu musore ashobora kwambika Bahati impeta y’urukundo mu cyitwa ‘Gutera ivi’ muri iyi minsi.
Miss Bahati wabyaranye na K8 Kavuyo mu 2012, atuye muri Amerika aho akora akazi k’ubuganga nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kirkwood College.
Nyuma yo kubyarana na Bahati, K8 Kavuyo yabyaranye n’undi mukobwa w’umunyarwandakzi witwa Umutoni Cynthia.