AmakuruImyidagaduro

Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe mu kwamagana abanena abifitiye imisatsi y’injwiri

Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda mu 2014 , yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe “Don’t Touch My Hair”, cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri.

Akiwacu ni umwe mu banyamideli biyerekanye mu muhanda bambaye imisatsi myinshi, mu gace ka Place de l’ Opera. Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwamagana abantu bakora mu misatsi y’abafite injwiri nk’uburyo bwo kubendereza cyangwa kubirataho, ibintu bifatwa nk’ivanguraruhu.

Colombe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,  yavuze ko muri iki kinyejana nta muntu ukwiye kunena undi ngo ni uko afite imisatsi idasa n’iye.

Mureille Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye niwe wateguye iki  gikorwa , yavuze ko yateguye igikorwa cyo kumurika imisatsi y’injwiri nyuma yo kunenwa no kuvangurwa n’abandi batandukanye.

Akiwacu Colombe amaze imyaka ine aba mu Bufaransa, aho anamaze kubaka izina rikomeye mubijyanye n’imideli dore ko mu 2017 yitabiriye igikorwa cyo kumurika imisatsi cyiswe Big Hair World.ed , yagiye yitabira n’ibindi bitakorwa bikomeye by’imideri bitandukanye .

Iki gikorwa cyateguwe na Mureille Kabile usanzwe akora imisatsi y’ubwoko butandukanye
Biyerekanye banyura mu muhanda i Paris
Miss Akiwacu Colombe yifashishijwe muri ubu bukangurambaga bwamagana ivangura rikorerwa abafite imisatsi y’injwiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger