Miralem Pjanic yihenuye kuri Koeman utaramubaniye amwita ‘umwanda’
Umunya- Bosnia & Herzegovina, Miralem Pjanic, yihenuye ku Muholandi Ronald Koeman utaramubaniye muri FC Barcelona yishimira kuba yirukanwe n’iriya kipe yo mu gihugu cya Espagne.
Pjanic na Koeman babanye muri Barcelona mu mwaka ushize w’imikino, nyuma yo kuyigeramo akubutse mu kipe ya Juventus yo mu Butaliyani.
Pjanic ni we wageze muri Barça mbere ya Koeman wahamusanze muri Kanama umwaka ushize asimbuye Quique Sétien wari umaze kwirukanwa.
Koeman akigera muri FC Barcelona Pjanic ni umwe mu bakinnyi yagaragarije ko adafite muri gahunda ze, cyo kimwe n’abakinnyi nka Luis Suaréz we wahise wigendera na Riqui Puig.
Nko mu mwaka w’imikino ushize Pjanic wari ngenderwaho muri Juventus yabanje mu kibuga inshuro esheshatu zonyine, mbere yo kuva muri FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka akerekeza muri Instanbul Beskitas yo muri Turkiya nk’intizanyo.
Mu ijoro ryakeye ni bwo FC Barcelona yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Ronald Koeman kubera umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona muri shampiyona na UEFA Champions league.
Mu bishimiye igenda ry’uyu mutoza harimo na Pjanic wamwihenuyeho mu butumwa yashyize kuri story ye ku rubuga rwa Instagram.
Ati: “Bazi igihe cyo kureka uriya mwanda ukagenda”.
Magingo aya FC Barcelona yahawe by’agateganyo Sergi Barjuan wari umutoza w’ikipe yayo ya kabiri, mu gihe hagitegerejwe ko umunyabigwi wayo Xavi Hérnandez bamaze kumvikana ahabwa inshingano zo kuyitoza.