AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ministiri Gatabazi yahumurije abatuye mu turere twashyizwe muri Guma mu Rugo

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu hagamijwe gusobanura imyanzuro y’ibyemezo by’inama y’Abaministiri yabaye kuri uyu wa gatatu Tariki ya 14 Nyakanga 2021, Minisitiri Gatabazi yahumurije abanyarwanda ababwira ko ingamba zafashwe zizweho neza hagendewe kuzabanje.

Muri iki kiganiro Ministiri Gatabazi ahumuriza abatuye mu turere 11 yavuze ko nta kibazo cy’inzara bazahura nacyo biturutse kuri gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho kubera ko bazahabwa ibiribwa kubera ko Leta yabitekerejeho neza.

Yagize ati ” Abaturage bagize ubwoba bw’uko babaho, Leta yatekereje uko bafashwa. Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo muri lockdown zabanje, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.”

Minisitiri Gatabazi yasabye Abayobiz buturere gukorana n’abafatanyabikorwa bifuza gufasha leta muri ibi bihe

“Twasabye n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage kubona ibiribwa.”

Niba uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda. Ufite uwo yafasha amufashe rwose ku buryo nta muturage wicwa n’inzara bitewe n’uko adafite icyo arya.”

Minisitir Gatabazi yavuze muri rusange hateganyijwe kuzatangwa ibiryo bigera kuri 211.000.

“Hazatangwa ibiryo ku baturage bakabakaba 211.000, hakurikijwe umubare w’abantu umuntu afite. Bibarwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi. ”

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney asobanura impamvu hashyizweho iminsi ibiri mbere y’uko Guma murugo ishyirwa mu bikorwa yagize ati

“Habayeho ‘lockdown’ 2, iyi ni iya 3, hari ibyagiye bigaragara. Iya mbere yafashwe muri uwo mugoroba ishyirwa mu bikorwa saa sita z’ijoro, abaturage bagaragaje ko bitabashimishije, ko batategujwe, ntagihe babonye cyo kuyitegura. Guma mu rugo nayo yarafashwe hatangwa umunsi umwe wo kwitegura, iyi ya gatatu yafashwe hashyirwaho iminsi ibiri.”

“Hariho ubwinyagamburiro nibura. Ibyo rero byose biba bituma nubwo hari ikibazo ariko bidufasha gutegura abaturage.”

“Amasomo muri ‘lockdown’ za mbere; hagiye hagaragara abaturage bava mu Mujyi wa Kigali bajya mu byaro mu buryo bugoye, kuko babaga batazi igihe bizamara kandi ubuzima bwo mu mujyi butoroshye.”

” Byatekerejweho kugira ngo nk’uwaje muri Kigali aje kwivuza cyangwa aje gusura umuntu abone umwanya wo gusubira iwabo, niyo mpamvu iminsi 2 iba yatanzwe. ”

Muri Iyi minsi 10 ya Guma mu rugo yashyiriweho umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 hazapimwa umubare mwinshi haherewe mu mudugudu no mu ngo ari na ko abantu basabwa gukomeza kubahiriza gahunda y’isuku igihe cyose, guhana intera, kwambara agapfukamunwa igihe cyose n’izindi ngamba zose zigamije gukumira no kurwanya Corona Virus.

Uturere twashyizwe muri guma mu rugo hamwe n’Umujyi wa Kigali ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger