AmakuruAmakuru ashushyeImikino

MINISPOR yahamije ko u Rwanda ruzitabira CHAN 2020 ariko rukagira ibyo rusaba CAF

Minisiteri ya siporo yemeje ko u Rwanda ruzitabira irushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon muri Mata 2020 rikazatangira tariki ya 4 Mata rigasozwa kuri 25 Mata ari nabyo byari byateje impungenge abanyarwanda bibazaga niba u Rwanda rudashobora kwanga kuryitabira kuko azaba ari mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26.

Umuyobozi ushinzwe siporo by’agateganyo muri MINISPOR, Guy Rurangayire, yemeje  ko Amavubu agomba kuzitabira iki gikombe cya Afurika gusa bakazajya bakina bambaye udutambaro tw’umukara kandi mbere yo gutangira umukino bakajya bafata umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda.

Yagize ati: “Tuzitabira CHAN ya 2020 Ariko Hari Ibyo tuzasaba CAF nko gufata umunota wo kwibuka mbere y’uko ikipe yacu ikina, mu mikino tuzakina mu cyunamo, ndetse no kwambara udutambaro tw’umukara mu irushanwa twerekana ko turi kwibuka.”

Ati “Icyo dusaba abategura ayo marushanwa ni ukwemera ko habaho ibikorwa byo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri aya marushanwa.”

Guy yakomeje atangaza ko atari ubwa mbere amakipe ahagarariye u Rwanda azaba akina turi mu cyumweru cyo kwibuka kuko n’imikino ya Commonwealth y’urubyiruko umwaka ushize yabaye muri Mata ndetse n’imikino y’amarushanwa ya Volleyball muri Afurika. Gusa iyi ikaba ari inshuro ya mbere ikipe nkuru y’umupira w’amaguru ukurikiranwa na benshi izaba ikina mu gihe cyo kwibuka. Aho bizanagora abakunzi bawo.

Guy yakomeje agira ati:  “Imbogamizi ikomeye izabaho muri CHAN, ni irebana no kureba imikino k’ubakunzi b’umupira w’amaguru bari mu Rwanda, kuko nta bikorwa bya Siporo n’imyidagaduro biba byemewe imbere mu gihugu mu gihe cy’icyunamo”.

CHAN kuva yatangira gukinwa, yabaga mu mezi ya Mutarama na Gashyantare, gusa uyu mwaka amakuru akaba yavugaga ko CAF yari yasabye ko yashyirwa mu mezi azaberaho CAN kugira ngo barebe ko Cameroon yiteguye kuzakira iri rushanwa rizaba naryo muri 2021. Aha ariko ngo iki gihugu nyuma yo kubona ko muri aya mezi hazaba hagwa imvura bahisemo kurizana muri Mata.

U Rwanda ruzaba ruhatana n’ibindi bihugu 15 muri iki gikombe kizabera muri Cameroon ni Congo DRC, Mali, Guinée, Togo, Maroc, Congo Brazza, Burkina-Faso, Tunisie, Zimbabwe, Zambie, Niger, Uganda, na Namibia.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger