MINISPOC yasabye imbabazi nyuma y’ibura ry’umuriro ku myitozo ya Mamelodi Sundowns
Minisiteri ifite sports mu nshingano zayo yasabye imbabazi ikipe ya Mamelodi Sundowns, nyuma y’aho iyi kipe ijimirijweho amatara ubugira gatatu mu gihe yarimo ikora imyitozo ya nyuma itegura umukino wa CAF Champions league uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa gatatu.
Ikibazo cy’amatara ya Stade Amahoro yazimye ubwo Mamelodi Sundowns yari mu myitozo cyateje impaka ndende, cyane ku ruhande rwa Mamelodi Sundowns badatinya kuvuga ko ari akagambane kakozwe kugira ngo Rayon Sports ibatsinde.
Byanashimangiwe n’umutoza w’iyi kipe Pitso Mosimane wavuze ko Ibyo Rayon Sports yabakorera byose ngo ibagambanire ntacyo byatanga, dore ko ngo hari n’umukino wo kwishyura ugomba kubera iwabo muri Afurika y’epfo.
N’ubwo ibi byabayeho kandi, abakunzi b’iyi kipe basanga Atari umutego wababuza gutsinda, dore ko ngo imitegurire y’umukino imeze nk’iyi itajya ikora imbere ya Mamelodi Sundowns.
Nyuma y’uburakari bwagaragajwe n’abayobozi ndetse n’abakunzi ba Masandawana (Mamelodi Sundowns) Minisiteri ifite Sport mu nshingano zayo yasabye yeruye kumugaragaro isaba imbabazi ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter.
Ni mugihe Rayon Sports yari yishyuye Minisiteri ya Sport amafaranga agera kuri miliyoni 2 z’amanyarwanda, yo kugura Mazutu iyi kipe yari gukoresha mu gihe iri mu myitozo. Amakuru avuga kandi ko iyi mazutu itigeze ikoreshwa ahubwo hakoreshejwe umuriro w’amashanyarazi.
Rayon Sports na Mamelodi Sundowns ziracakirana ku mugoroba w’uyu wa gatatu mu mukino ubanza wa 1/16 wa CAF Champions League, umukino urabera kuri Stade Amahoro saa 18:00. Ni umukino uri buze kuyoborwa na Janny Sikazwe ukomoka muri Zambia.