AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, yasuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruhukiye muri urwo rwibutso zisaga ibihumbi 250 .

Minisitiri Auajjar agaragiwe n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda bagera  ku rwibutso rwa Genocide rwa Kigali bari baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019,Bakigera ku Gisozi beretswe film mbarankuru igaragaza urugendo rusharira Abatutsi banyuzemo mu minsi ijana yasize abarenga miliyoni bishwe.

Bazengurukijwe ibice bigize urwibutso basobanurirwa imibereho y’Abanyarwanda mbere y’Abakoloni, uko babibwemo amacakubiri ashingiye ku moko yanabaye ikiraro kiganisha kuri Jenoside. Banunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda ari indengakamere.

Yagize ati “Njye n’itsinda twazanye twakozweho cyane n’ibyo twabonye muri uru rwibutso. Wari umwanya wo kwibera abahamya b’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rukabasha kubivamo rukongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwubakiye ku musingi w’indangagaciro z’ikiremwamuntu, umuco, amahoro n’uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko bikwiye ko aya mateka amenyekana ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Minisitiri Auajjar yashimangiye ko urwego rw’ubutabera rukwiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakihishahisha mu mahanga.

Biteganyijwe ko Minisitiri Auajjar n’abamuherekeje bazagira ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda ku wa 21 Mutarama 2019 biganisha ku mikoranire y’impande zombi.

Urwibutso rwa Kigali rubumbatiye amateka yose y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa n’intambwe itajegajega u Rwanda rwateye mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 25 ihagaritswe. Nirwo runini mu gihugu ruruhukiyemo imibiri isaga 250.000 yavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, Yavuze ko bikwiye ko aya mateka amenyekana ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger