AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa yavuze k’umugambi bafite k’u Rwanda

Nyuma yo kugera mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Uganda Minisitiri Franck Riester  ushinzwe ubucuruzi  mu Bufaransa  yagiranye ikiganiro abanyamakuru avuga ko u Bufaransa buteganya gushora mu Rwanda  imari itubutse ibarirwa muri miliyoni nyinshi z’ama Euro.

Uyu mu minisitiri yirinze kuvuga uko amafaranga bazashora mu Rwanda angana ariko avuga ko hari imishinga myinshi bazakorana n’u Rwanda.

Minisitiri  Franck Riester mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yazanye n’abashoramari bo mu bigo bigera kuri 30 bizashora amafaranga yabyo mu nzego z’ubuzima bw’u Rwanda .

Biravugwa ko  izo nzego zirimo urwo gutunganya amazi, urwego rw’ubuzima, kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu gukora neza ibyo bakora, urwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ahandi.

Franck Riester mu kiganiro yagize ati: “Tuzakorana mu rwego rwo gutunganya amazi, ubuvuzi, gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kumenya byinshi mu kazi rukora no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.”

Yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umurunga w’umubano abakuru b’ibihugu byombi baherutse gutangiza, icyo gihe ukaba waratangiye ku mugaragaro ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu mezi macye ashize.

Minisitiri Riester yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu by’ubukungu uzashingira kucyo yise rélation gagnant-gagnant. Ni umubano aho buri gihugu kiba cyungukira kucyo ikindi gikora mu buryo wakwita ‘mpa nguhe’.

Mu bigo 30 Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa avuga bizakorana n’abashoramari b’u Rwanda harimo ikitwa Business France.

Business France ni ikigo cy’Abafaransa giharanira ko ibigo by’Abafaransa byashoye imari mu mahanga bikora byunguka hagamijwe iterambere ry’u Bufaransa.

Gifite indi nshingano yo guha bashoramari bo mu mahanga amakuru bakeneye ngo bayahereho bashora imari yabo mu Bufaransa.

Gitanga abajyanama mu by’ubukungu n’amategeko azafasha abashaka gushora imari mu Bufaransa kubikora bazi ibyo barimo, ni ukuvuga inyungu n’ingaruka bizavamo.

Kugeza  ubu hari ibyo u Bufaransa bwatangiye gushoramo imari mu Rwanda.

Muri byo harimo ibigo by’itumanaho nka Canal +, ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, Abafaransa beretse itangazamakuru ingoro ndangamurage y’abakoresha Igifaransa yitwa Centre Culturel Francophone kiri ahitwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ubufaransa bufite kandi Ambasade mu Rwanda nayo ikaba yarafunguwe nyuma y’uruzinduko rwa Emmanuel Macron.

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubucuruzi Franck Reister yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho hageze avuye muri Tanzania. Nyuma yo kuva mu Rwanda arakomereza urugendo rwe muri Kenya.

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubucuruzi Franck Reister yageze mu Rwanda avuye muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger