AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’iterambere wa Togo yagize icyo avuga ku Rwanda

Rose Kayi Mivedor ushinzwe guteza imbere ishoramari muri Repubulika ya Togo yarangije urugendo yagiriraga mu Rwanda. Yagiranye ibiganiro n’abakozi bo muri Minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda handitseho ko impande zombi zaganiriye uko ubucuruzi buhuza ibihugu byombi bwarushaho gukomera.

Handitseho ko Minisitiri Mivedor yasobanuriwe uko Politiki y’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi iteye n’uburyo Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB cyorohereza abashaka gushora imari mu Rwanda.

Ibiganiro byahuje bariya banyacyubahiro byitabiriwe kandi n’abakozi bo muri RDB.

Togo iyi mwumva ni igihugu gito, gihinga ibihingwa birimo ngandurarugo nk’imyumbati, umuceri, ibigori n’uburo.

Ku byerekeye ibihingwa ngengabukungu, Togo ihinga kandi ikoreza hanze ikawa na cacao.

Ibi bihingwa byombi byinjiriza Togo byibura 30% by’umutungo uva mu byo yihereza mu mahanga.

Ikindi gihingwa Togo igurisha mu mahanga ni ipamba.

Mu bibazo kiriya gihugu gikunze guhura nabyo bigakoma imbere ubukungu bwacyo ni ukutagira ibikorwa remezo bihagije birimo n’amashanyarazi.

Ibyinshi mu byo Togo ikora ibigurisha hanze yayo harimo muri Ghana na Nigeria.

Ku byerekeye ibikoresho byo mu nganda, Togo itumiza hanze imashini zo mu nganda.

Itumiza kandi ibikomoka kuri Petelori ndetse na bimwe mu biribwa abayituye badahinga.

Ibyo ikenera hanze ibitumiza mu Bufaransa (21.1%), mu Buholandi (12.1%), Côte d’Ivoire (5.9%), u Budage(4.6%), u Butaliyani (4.4%), Afurika y’Epfo(4.3%) no mu Bushinwa (4.1%).

Ni igihugu kandi gikize ku kinyabutabire kitwa Phosphates.

Ahantu yohoreza iki kinyabutabire kurusha ahandi ni muri Burkina Faso (16.6%) mu Bushinwa(15.4%), mu Buholandi (13%), muri Benin (9.6%) no muri Mali (7.4%)

Kimwe mu byo abanya Togo bahinga bakigurisha hanze ni Cacao
Abitabiriye iriya nama bafashe ifoto rusange
Twitter
WhatsApp
FbMessenger