AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’intebe yasobanuye impamvu leta yafashe ingamba zo kongera amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Kamena 2021, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yasobanuye ko kuba Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera ingamba ku zari zisanzwe zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bifatwa ku neza y’Abanyarwanda kandi yibutsa ko kwirinda bireba buri wese.

Yagize ati: “Imibare y’icyorezo yagiye ikunda kuzamuka uko izamutse[…] nta byemezo bifatwa bitaganiriweho kandi bifatwa ku neza y’Abanyarwanda. Tumaze kugera mu gihe abaturage ubwabo na bo ari abafatanyabikorwa beza ndetse iyo imibare yazamutse baribwiriza, hari naho batwibutsa bati ntacyo twakora ko tubona imibare byazamutse, bivuze ko tugeze heza mu myumvire aho umunyarwanda azi neza ko icyorezo cya COVID-19 tugomba kukirinda dushyizemo imbaraga kandi twese.”

Yongeyeho ati: “Dufata iki kintu nkaho twese kitureba, twese turirinda abafite abahitanywe n’iki cyorezo. Iyi ndwara irica kandi yica nabi… Ntabwo kurwanya iki cyorezo bireba gusa Minisiteri y’Ubuzima kuko birenze ibyo bisabwa n’ubuzima gusa harimo ibya Minisiteri y’Ubuzima, harimo amavuriro, harimo umutekano bisaba ubufatanye bw’inzego zose; Inzego z’ibanze zishinzwe kudufasha kwibutsa abantu mu by’ukuri inzego zose zabigiyemo.”

Yashimiye abanyamakuru kuko mu mezi 16 icyo cyorezo kimaze kigaragaye mu Rwanda bakoze umurimo mwiza; barashimwa na Leta kuko ari abafatanyabikorwa beza.

“[…] Abanyamakuru badufashije byinshi mu gutangariza abaturage ibyari bikenewe ibyemezo bishyashya n’uburyo byubahirizwa iki cyorezo kidusaba kwibukiranya twese mugenzi wawe yaba yambaye nabi agapfukamunwa ukamwibutsa.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, na we yasobanuye ko izo ngamba nshya zashyizweho kubera ko muri uku kwezi kwa gatandatu imibare yazamutse cyane biturutse ku mpamvu z’uruhurirane.

Yagize ati: “Iyo umuntu asuzumye ubwiyongere bw’iyi ndwara ahakabije ni mu Mujyi wa Kigali, nta Murenge udafite abarwayi, mu Majyaruguru uturutse Burera, Musanze Gicumbi ukageza ndetse no muri Nyagatare imibare yariyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gicurasi na Kamena.

Aka Rubavu ko birumvikana kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Hari n’ahandi hagati mu gihugu ubwiyongeye bwabaye bwinshi muri Kamonyi, Rwamagana na Rutsiro. Hakaba hafashwe ingamba ngo hirindwe ko ibipimo bikomeza kwiyongera cyane, ugereranyije uko byari bimeze mu kwa 5 ubigereranyije n’ukwa 6.

Ubwandu bwikubye inshuro 4 kuva mu ntangiriro za Kamena 2021.”

Yakomeje ashimangira ko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko hari ubwandu bwinshi buturuka ku kuba abantu bahura ari benshi kandi bagahurira ahantu hafunganye bagakomeza guhumeka umwuka umwe.

Ni yo mpamvu abaturarwanda bagomba kwirinda kubyiganira ahahurira abantu benshi hafunganye, ndetse bagakora ibishoboka byose umwuka mwiza ukinjira aho bakunda guhurira no mu nyubako zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger