Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yajyanwe mu bitaro
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson wari uherutse kugaragara ko yanduye coronavirus yashyizwe mu bitaro ngo asuzumwe.
Boris yari amaze imins 10 bamusanzemo coronavirus nk’uko ibiro bye bibitangaza.
Mu ijoro ry’ejo ku cyumweru nibwo Bwana Johnson yajyanywe mu bitaro kubera “ibimenyetso bikomeje” – birimo umuriro.
Boris Johnson aracyayoboye guverinoma, ariko biteganyijwe ko ushinzwe ububanyi n’amahanga ari we uyobora inama ya guverinoma kuri coronavirus uyu munsi kuwa mbere.
Boris Johnson w’imyaka 55, yaraye mu bitaro yuma y’inama yagiriwe n’umuganga we ushinzwe kumwitaho.
Itangazo ry’ibiro bye rigira riti: “Ni icyemezo cyo kwirinda [ko yamera nabi] mu gihe minisitiri w’intebe akomeje kugaragaza ibimenyetso, iminsi 10 nyuma y’uko bamusanzemo iyi virusi”.
Perezida Donald Trump wa Amerika, mu gutangira ijambo rye ejo muri White House yavuze ko igihugu cyabo “cyifuriza ibyiza Minisitiri Johnson mu rugamba arimo ubwe n’iyi virus”.
Bwana Trump yagize ati: “Abanyamerika bose bari kumusengera. Ni inshuti yanjye ikomeye, umugabo nyawe kandi umutegetsi ukomeye”.
Umuganga witwa Dr Sarah Jarvis, yabwiye yatangaje ko Johnson bishoboka cyane ko ibihaha bye biza gupimwa, cyane cyane niba yari afite ibibazo byo guhumeka.
Avuga kandi ko ashobora gupimwa imikorere y’umutima, uko ahumeka, impyiko n’umwijima, mbere yo kuvanwa mu bitaro.
Kuwa gatanu, Bwana Johnson yashyize video kuri Twitter avuga ko akiri kugaragaza ibimenyetso.