Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu Rwanda
Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ubuhinde Narendra Modi, yasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu gihugu cy’u Rwanda, uruzinduko rusize amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ni bwo Minisitiri Narendra yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, aho yakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2, Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yakoze ibikorwa bitandukanye, harimo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho yunamiye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bahashyinguwe.
Uretse kuba yanabonanye n’Abahinde baba mu Rwanda, Minisitiri Modi ari kumwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda basuye abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu karere ka Bugesera aho babagabiye inka 200 zose zatanzwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde.
Ati”Imiyoborere myiza, iterambere, uburumbuke ku baturage bose, n’amahoro nibyo Perezida Kagame yibandaho mu miyoborere ye.”
“Nishimiye igihe cyose namaranye na Perezida Kagame. Nagiriye ingendo mu bihugu byinshi ariko ndatekerezako nakwigira kuri Perezida Kagame gukoresha neza buri munota w’igihe mbonye.”
Minisitiri Modi kandi yitabiriye inama yita ku bucuruzi n’ishoramari. Uru ruzinduko rusize u Rwanda n’Ubuhinde basinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi, umutekano, ubuvuzi n’ibindi.