AmakuruPolitiki

Minisitiri w’intebe wa Uganda yatanze icyizere cy’uko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bigiye gukemuka

Minisitiri w’intebe wa Uganda Dr. Ruhakana Rugunda yemereye abaturage bo mu gace ka Kigezi n’Abangande muri rusange ko leta y’igihugu cye iri gushakira umuti ikibazo cy’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ifunzwe.

Kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu w’iki cyumweru umupaka munini wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda urafunze, ndetse n’umupaka uhuza ibihugu byombi uherereye mu Cyanika.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Cyanika kubera imirimo yo gusana umuhanda uwugeraho iri gukorwa. Ku ruhande rwa Uganda bo bavuga ko u Rwanda rwafunze uyu mupaka nkana mu rwego rwo gukumira ibicuruzwa bituruka muri iki gihugu byinjira mu Rwanda.

Mu gihe ikibazo cy’imipaka gisa n’icyateje impagarara, Minisitiri Rugunda avuga ko ba Minisitiri ba Uganda barimo uw’ububanyi n’amahanga ndetse n’uw’ubucuruzi bari mu biganiro n’u Rwanda kugira ngo ikibazo kiriho gikemurwe.

Ati” Leta izi ibibazo biriho. Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo gikemuke kandi turi mu nzira zo kubigeraho.”

Magingo aya umwuka ntiwifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda ahanini bitewe n’ihohoterwa leta ya Uganda ikomeje gukorera Abanyarwanda bahaba cyangwa abahakorera ingendo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yemeza ko mu magereza y’urwego rwa Uganda rushinzwe ubutasi bwa gisirikare CMI hafungiye Abanyarwanda barenga 40, ndetse ko abarenga 800 bamaze kwirukanwa muri iki gihugu kuva muri 2018.

Ubuhamya bw’abaturuka muri iki gihugu gihana imbibe n’u Rwanda bwemeza ko abafatwa bafungwa, bagatotezwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo; ahanini bashinjwa ibyaha birimo kwinjira yo mu buryo butemewe n’amategeko, kuba intasi z’u Rwanda ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri hohoterwa Abanyarwanda bakorerwa muri Uganda leta y’u Rwanda iriheraho isaba Abanyarwanda kwirinda kuhakorera ingendo, nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera yabisabye ku munsi w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger